Green Party Iratanga impuruza ku itotezwa rikorerwa abarwanashyaka bayo | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party Iratanga impuruza ku itotezwa rikorerwa abarwanashyaka bayo

Perezida w’ishyaka Green Party akaba n’umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri Kanama 2017, Dr Frank Habineza avuga ko abarwanashyaka ba DGPR batotezwa, bahora batumizwa ngo bitabe ubuyobozi ndetse bamwe batangiye kwimuka mu duce bari batuyemo kubera iyi mpamvu.

Dr.Habineza avuga ko ibikorwa byo gutotezwa kw’abarwanashyaka ba Green Party byagaragaye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda cyane cyane Nyamasheke, Gicumbi , Rulindo na Gakenke.

Bakangishwa gukurwa muri gahunda za Leta

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo kuva bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bava muri Kongere yabaye kuwa 19 Werurwe 2017, ngo bose batangiye guhozwa ku nkeke bamwe basabwe kujya kwisobanura,abandi babakangisha gukurwa muri gahunda ya Girinka, abandi ngo bazamburwa amashanyarazi, n’izindi gahunda za Leta zitandukanye.

Aganira n’Ikinyakamuru ,Umubavu.com ,Dr Habineza yatanze urugero rw’uwitwa Mukabugingo Consolee wimutse aho yabaga iwabo mu Mudugudu wa Kigaga,Akagari ka Nyagahinga mu kubera gutotozwa.

Dr Habineza kandi avuga ko ushinzwe itangazamakuru muri iryo shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru, Dusabyimana Theoneste yatumijweho n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko muri aka Karere ka Gicumbi ngo ajye kwisobanura.

Uyu muyobozi akomeza avuga asaba Leta y’u Rwanda n’inzego bireba kugira icyo ikora kuri iki kibazo maze ishyaka rye rigategura amatora mu ituze.

Ati’’Bagomba kwemera ko u Rwanda ari igihugu kigendara ku mashaka menshi, , twese tukagira uburenganzira bungana’’ .Yungamo ko ibiba bitazabacya intege ahubwo nka Green Party yamutanzeho umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka yiteguye kwegukana intsinzi.

Ikinyamakuru Bwiza giherutse gutangaza inkuru ivuga ko Dr.Habineza tariki ya 17 Gicurasi 2017 yasuye Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi agamije kuganira n’abayobozi ku itotezwa rikorerwa abarwanashyaka b’Ishyaka abereye umuyobozi ngo baje kugirana ikiganiro afitiye amajwi n’amashusho ariko abayobozi baje guhakana bavuga ko batigeze babona Dr Habineza Frank ndetse ko atigeze ahakandagiza ikirenge.

Muri iyo nkuru iki kinyamakuru cyavuze ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri uyu Murenge bahakanye bivuye inyuma ibijyanye n’Itotezwa rikorerwa abarwanashyaka ba Green Party.

Source: http://umubavu.com/?Green-Party-yatanze-impuruza-ku-itotezwa-rikorerwa-abarwanashyaka-bayo