Inama ya biro politike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije Mu Rwanda, yateranye kuwa 7 Werurwe 2014, kuri Auberge Bel Angle, Kimironko, Kigali, yafashe umwanzuro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kuri Forum Nyunguranabitekerezo y’amashyaka ya politike yemewe Mu Rwanda.
Ishyaka DGPR rishyigikiye ko abanyarwanda bose muri rusange bashyira hirya ibibatandukanya bagashyigikira gahunda yo kuba abanyarwanda mbere y'ibindi byose (Nd’Umunyarwanda).
Ishyaka DGPR ariko rirasaba ko habaho impinduka kuri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu buryo bukurikira:
Ishyaka DGPR nanone ryafashe umwanzuro kuri Forum Nyungurana bitekerezo y’Amashyaka ya politike yemewe mu Rwanda. Ryemeje ko ryazatanga ubusabe bwo kuyijyamo, kugirango rizashobore gusangiza abandi bayobozi b’amashyaka ya politike, gahunda ya politike yaryo, no guteza imbere umuco w’ibiganiro mpaka ( debate) nki Ishyaka ritavuga rumwe na Leta hamwe n’abayoboye leta, ku ngigo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.
Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Werurwe 2014
Dr.Frank Habineza
Perezida, Democratic Green Party of Rwanda