Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rirasaba Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, kurifasha gushaka irengero ry’Umunyamabanga Mpuzabikorwa waryo Bwana Munyeshyaka Jean Damascene, waburiwe irengero kuva kuwa gatanu taliki ya 27 Kamena 2014, mu ma saa cyenda yo ku manywa, mu mujyi wa Nyamata I Bugesera, nyuma yo guhamagarwa n’umuntu atari azi. Ariko iyo nimero yamuhamagaye yayisigiye mugenzi we kuko yari yabanje kugira impungenge,kandi koko mu ma saha abiri nyuma yaho, iyo nimero ntiyongeye gucamo ukundi, nawe telephone ze zivaho, guhera ubwo ntiyongeye kuboneka.
Ibi byabaye umunsi yiriwe atanga inyandiko z'ubutumire z’ishyaka ku Karere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu, zabamenyeshaga ko DGPR yateguye igikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya genocide yakorewe Abatutsi muri 1994, icyo gikorwa cyagombaga kuba uyu munsi (2/7/2014), akaba yaraherukaga ku cyicaro cy’Ishyaka kuwa kane 26/6/2014.
Abayobozi bakuru b'Ishyaka hamwe n'umuryango wa Munyeshyaka, bashyikirije ikirego Police y'Igihugu ( RNP-Akarere ka Bugesera), ndetse banabonana n'umuyobozi mukuru wa Police mu Karere (District Police Commander-DPC).
Ibi bikaba bihangayikishije cyane abarwanashyaka ba DGPR kuberako mu mwaka wa 2010 mu kwezi kwa Nyakanga itariki ya 13, uwari Vice President waryo, Andre Kagwa Rwisereka yaburiwe irengero aza kuboneka ari umurambo kuwa 14/7/2010 mu yahoze ari Intara ya Butare.
MUNYESHYAKA Jean Damascene, mubuzima busanzwe arikorera ikindi nuko yabaye umusirikare wa (RPA/RDF) Rwanda Defence Forces mu gihe cy'imyaka icumi nyuma aza gusezererwa.
Ishyaka DGPR rirasaba inzego zose zishinzwe umutekano gukoresha ingufu n’ubushobozi bwose bafite kugira ngo Bwana Munyeshyaka Jean Damascene aboneke.
Bikorewe I Kigali , kuwa 02 Nyakanga 2014
Dr. Frank HABINEZA
Umuyobozi Mukuru wa DGPR