Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr Habineza Frank avuga ko guheza ururimi rw’Igifaransa bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ubwo yaganiraga n’Izuba Rirashe ishyaka ayoboye rimaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rishinja inzego za Leta kwica Itegeko Nshinga, yavuze ko kwica Itegeko Nshinga hahezwa ururimi rw’Igifaransa, bibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuko abenshi bakoresha uru rurimi babuzwa amahirwe yabo.
Habineza yavuze ko mu Rwanda hari abantu benshi baturutse i Burundi muri Kongo Kinshasa n’ahandi bakoresha ururimi rw’Igifaransa, ngo bakomeje kubura amahirwe yabo kubera ko ururimi rw’Igifaransa rukomeje guhezwa kandi rwemewe n’Itegeko Nshinga Abanyarwanda bitoreye.
Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr Habineza yagize ati "Guheza ururimi rw’Igifaransa birabangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Hari ahantu uheruka kurubona? Yaba ku matangazo atanga akazi, ndetse hasigaye hanakoreshwa imvugo igira iti [Usaba akazi agomba kuba avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza kuba azi Igifaransa byaba ari akarusho.]”
Akomeza agira ati " Nyamara Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari eshatu; Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Igifaransa ni urwa kabiri, ariko Icyongereza cya gatatu nicyo gisigaye gikoreshwa. Ibi rero birabangamira ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko hari ababura amahirwe yabo.”
Dr. Habineza Frank yavuze ko biteguye umunsi Urukiko rw’Ikirenga ruzabaha bakajya kuburana, kuko ngo Itegeko Nshinga rikomeje kwicwa nkana.
Mu Kiganiro Izuba Rirashe ryagiranye n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka yemewe mu Rwanda, Kayigema Anicet yabajijwe niba mu ihuriro babona niba koko Itegeko Nshinga ririmo kwicwa.
Kayigema yagize ati "Kuba indimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda ari Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza, ntabwo nzi niba ari ihame ko izi ndimi zigomba kubangikana ku bintu byose.”
Kayigema yakomeje avuga ko amuntu amubwiye ngo asubize iki kibazo yaba amugoye.
Abajijwe ku ruhande rw’Ihuriro ry’Amashyaka niba babona Itegeko Nshinga ryicwa, yasubije agira ati "Ntabwo navuga ko Itegeko Nshinga ryicwa cyangwa riticwa, kuko twebwe inyandiko zacu zose z’umwimerere ziba ziri mu Kinyarwanda, ntabwo icyo kibazo twari twahura nacyo hano.”
Mu mahame ihuriro ry’Amashyaka yemewe mu Rwanda agenderaho, kuba Green Party yaramaze kubona ko Itegeko Nshinga ryicwa ndetse igatanga ikirego, ngo biremewe.
Ishyaka Green Party ryatangiye kugaragaza kutishimira kuvana ururimi rw’Igifaransa ku mafaranga akoreshwa mu Rwanda mu mwaka 2013, ubwo hashyirwaga hanze inoti nshya y’amafaranga 500 itagaragaraho ururimi rw’Igifaransa.
Author : Rubibi Olivier