Duhohoterwa n’abayobozi b'inzego z'ibanze | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Duhohoterwa n’abayobozi b'inzego z'ibanze

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) avuga ko bakomeje kubangamirwa ndetse bakanahohoterwa n’inzego z’ibanze mu kazi kabo kubukangurambaga mu kumvikanisha ibikorwa by’ishyaka hamwe nahamwe mu Gihugu.

Abayobozi bakuru b’Ishyaka Green Party mu kiganiro n’Abanyamakuru(Photo/Indatwa)

“Twe twihaye kutavuga cyane ibibazo duhura nabyo, kuko dushobora kubivuga bikaba byagira bakanateza ibiabzo kuri bamwe bifuza gukorana natwe mu yindi midugudu tutaratangira gukoreramo’’.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko bagiye bahura n’ibibazo mu Turere dutandukanye nka Huye, Burera, Karongi, Bugesera ndetse na Rusizi, babuzwa gukora amanama, abanyamuryango n’abayobozi babo bamwe bagafungwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero. Hatangwa ingero zitandukanye nko mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi aho abarwanashyaka b’iri shyaka bari bahawe inka muri gahunda ya Girinka ngo bazambuwe ndetse bagasabwa kurisezeramo.

Dr.Frank Habineza na Visi Perezida wa mbere wa Green party Carine Maombe bibabaza impamvu inzego zibanze bibahohotera inzego zohejuru zarabahaye ibyangombwa byogukorera kubutaka bw’u Rwanda(Photo Indatwa)

Dr Habineza avuga ko nyuma y’uko bahuye n’iki kibazo, bitabaje inzego zibishinwe zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Minisiteri y’Ubutabera, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB,Perezidanse ya Repebulika,

Dr Frank Habineza, yakomeje atangaza ko ibibazo byabo nyuma yo kubigeze kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, bamaze igihe bafite agahenge, akaba akomeza asaba ko we nishyaka abereye umuyobozi atari abanzi bigihugu.

Yagize ati: “ twe turi aha kugirango tugaragarize leta bimwe mubyo yirengagiza cyangwa idakora kandi bikwiye gukorwa, turi aha kugirango tuyigaragarize bimwe mu bitajyenda tunayereke uburyo yabikoramo mugihe ikeneye inama zacu”. Democratic Green Party of Rwanda ni ishyaka ryemewe rifite ibyangombwa byo gukorera kubutaka bw’u Rwanda.

Ibi bibazo byose duhura nabyo byose ahanini usanga biterwa n’abayobozi b’inzego zibanze biha akazi n’amabwiriza bo ubwabo bishyiriraho kugirango bigaragaze banashimishe ababakuriye, gusa nyuma iyo bigeze kunzego zo hejuru usanga aribwo bikemuka, tukaba twumva hazajya habaho ubwumvikane b’ubwumvikane hagati y’inzego cyane inzego zibanze.

Abanyamakuru mu kiganiro n’abayobozi ba Green Pary(Photo/Indatwa)

Democratic Green Party ni ishyaka rifite uburenganzira bwo kunenga ibitajyenda neza muri leta, mugihe tubigaragaza hakagaragara ababirwanya barimo abaduhohotera babuza bamwe mu banyamuryango bacu uburenganzira twemererwa n’amategeko tushakoresha ubundi buryo.

Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2013 nyuma y’imyaka igera kuri ine ryari rimaze ribisaba. Iri shyaka kandi ryaje kwinjira mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 3 Mata 2014 aho ryari ribaye umunyamuryango wa 11.

Iri shyaka ryabaye irya mbere mu kugaragaza ko ridashyigikiye kuba hahindurwa itegeko nsinga u Rwanda rusanzwe rugenderaho hagamijwe guhindura umubare wa Manda perezida w’u Rwanda yemerewe kwiyamamariza, ni narimwe mu mashyaka ryamaze kwemeza ko rizahatanira amatoro y’inzego zibanze ndetse nay’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017.

Mu byo ryagiye rikunda kugaragaza rinenga Leta iriho, harimo kuba ryaravugaga ko ururimi rw’igifaransa rudahabwa agaciro, ko ikigega agaciro cyakora nk’ikigo kiguriza abantu cyangwa leta amafaranga, kuba abayobozi b’inzego z’ibanze ari nabo bagiye bahagagarariye Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ndetse no kuba Itorero ryaba ryifashishwa mu kwigisha amatwara ya FPR.

Source: http://indatwa.net/politiki/article/duhohoterwa-n-abayobozi-binzego