Green Party yamaganye abapfobya Jenoside n’abakora politiki y’amacakubiri | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yamaganye abapfobya Jenoside n’abakora politiki y’amacakubiri

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Mu butumwa umuyobozi wa Green Party Dr Frank Habineza yageneye Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka, aramagana abapfobya n’abahakana Jenoside, kandi agakangurira Abanyarwanda kwirinda uwabazanamo Politiki y’amacakubiri.

Umuyobozi wa Green Party avuga ko igikwiye ari uko Abanyarwanda bose bafatanya mu guharanira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi, barwanya abahakanyi, kandi n’Umuryango Mpuzamahanga ugakora ibishoboka mu guha ubutabera abarokotse Jenoside, hafatwa kandi hagacibwa urubanza abayigizemo uruhare bakidegembya.

Nyuma yo gusoma ubu butumwa bwa DGPR, Igihe.com yagiranye ikiganiro kigufi n’Umuyobozi waryo:

IGIHE.COM: Dr Habineza, mu butumwa bwanyu ni iki mushaka gusobanura ?

DGPR: Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryifatanyije n’abarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe cyo kwibuka kandi rizakora ibishoboka byose kugirango ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke Burundi mu Banyarwanda ndetse no mu bihugu duturanye.

DGPR irakomeza gushishikariza Leta kurangiza burundu ibibazo bikivugwa mu kigega gifasha abarokotse Jenoside (FARG), kandi ikita cyane ku mfubyi zikeneye gusubizwa imitungo yazo, ndetse nabandi bose bakeneye amashuri, amacumbi, n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

IGIHE.COM: Muvuga iki ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside rikivugwa hirya no hino? DGPR iramagana abo aribo bose bagihakana Jenoside yakorewe abatutsi kandi bashyigikiye politike z’amacakubiri, zishobora gusubiranyamo Abanyarwanda. Politike zose zaba zishingiye ku moko cyangwa ku bindi bitanya abenegihugu, igihe cyazo cyararangiye, kandi Never Again igomba kuba Never Again. DGPR izateza imbere politike y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ishingiye ku nkingi y’amahoro.

IGIHE.COM: Muvuga iki ku barokotse Jenoside batarahabwa ubutabera, n’abaratabona ubufasha bubateza imbere Turashishikariza Leta, gushyira imbaraga mu ngamba zose zishoboka kugirango abatarabona ubutabera babubone, n’abatarabona ubufasha nabo bashobore kubaho badasabiriza. Umuryango mpuzamahanga nawo urasabwa kubahiriza inshingano zawo, ushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside bagicumbikiwe mu bihugu bitandukanye.

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yamaganye-abapfobya

Dr.Frank Habineza