Mu kiganiro mpaka, cyatambutse kuri Radio Rwanda, Dr Habineza yatsimbaraye ku busugire bw’Itegeko Nshinga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Mu kiganiro mpaka, cyatambutse kuri Radio Rwanda, Dr Habineza yatsimbaraye ku busugire bw’Itegeko Nshinga

Dr.Frank Habineza na Hon.Mukama Abbas, M.Evode Uwizeyimana na Cleophas Barore
Dr.Frank Habineza na Hon.Mukama Abbas, M.Evode Uwizeyimana na Cleophas Barore

Mu kiganiro mpaka cyitwa  Isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 23/05/2015 no ku Cyumweru tariki ya 24/05/2015, Dr Frank Habineza yakomeje gushimangira ihame ry’uko Itegekjo Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritagomba guhinduka hagamijwe ko umuntu umwe rukumbi ahora ku butegetsi..

Umunyamategeko Maitre Evode Uwizeyimana we yatangaga ingingo zinyuranye n’ibisobanuro bituma ashimangira ko iri tegeko rigomba guhinduka mu nyungu z’Abanyarwanda zigendeye ku mahitamo yabo.

Dr Frank Habineza we yavugaga ko n’iyo byaba ngombwa ko rihindurwa cyane cyane kuri iriya ngingo ya  101 igena manda za Perezida wa Repubulika, icyo gihe bo nk’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ahubwo basaba ko manda y’imyaka irindwi igabanywa igashyirwa ku myaka ine cyangwa itanu, ikaba yavugururwa inshuro imwe gusa.

Dr Frank Habineza yibukije kandi ko Ishyaka akuriye ryiteguye gutanga abakandida mu matora yose ateganyijwe imbere aha, ay’Abadepite, ay’Abasenateri n’ay’Umukuru w’igihugu.

Ikiganiro cyamaze amasaha abiri cyarimo impaka zikomeye n’ibitekerezo by’abaturage, cyanitabiriwe na Hon.Mukama Abbas wo mu Ishyaka PDI avuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari ubusabe bw’abaturage kuko itegeko nshinga ari iryabo.

Source: http://www.ireme.org/?p=4852

Audio/Mwakwunva Ikiganiro kuri: http://www.ireme.org/wp-content/uploads/2015/05/Dr-Frank-vs-Me-Evode-Isesenguramakuru-hosted-by-Barore-Buhura-23-05-2015-.mp3

-----------

Nta kibazo dufitanye na Kagame, ikibazo tugifitanye n’amategeko-Dr.Frank Habineza

Mu kiganiro kimaze gutambuka kuri radio y’igihugu, umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr. Frank Habineza yasobanuye imwe mu mpamvu ituma atavuga rumwe n’abifuza ko itegeko nshinga rihinduka ari uko hageze ngo U Rwanda ruhererekanye ubutegetsi mu mahoro, aho asobanura ko kuva ku ngomba ya Rudahigwa kugeza ku ngoma ya Habyarimana bose bavuyeho nabi bishwe kandi binasigira ibibazo abanyarwanda, yanongereyeho ko nta kibazo bafitanye n’umukuru w’igihugu ko amategeko ariyo bareba cyane. Ni mu gihe ariko Mukama Abbas wo mu ishyaka PDI avuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari ubusabe bw’abaturage kuko itegeko nshinga ari iryabo

Muri iyi minsi abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, abibumbiye mu matsinda ndetse na bamwe ku giti cyabo hiyongereyeho amashyaka amwe n’amwe yemewe kandi akorera mu gihugu, bari kujyana inyandiko n’amabaruwa bisaba inteko ishinga amategeko guhindura itegeko nshinga mu ngingo yaryo y’101, kubera impamvu zitari nke batanga zirimo kuvuga ko guhindura iyi ngingo bizaha amahirwe Perezida Kagame Pawulo, uyobora u Rwanda kuri ubu.

Abasaba kudahindura iri tegeko rikuru ry’igihugu ntabwo bagaragara cyane uretse Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije rizwi cyane nka Green Party riherutse kujyana inyandiko yaryo mu nteko ishinga amategeko. Iri shyaka ritanga impamvu zitandukanye ariko nk’uko umuyobozi waryo yakomeje kubigarukaho mu kiganiro cyatambukaga kuri radio y’igihugu, Dogiteri Frank Habineza yavuze ko amategeko akwiye kubahwa.

Muri iki kiganiro cyaranzwe no kutavuga rumwe cyane ku bari ku ruhande rwo guhindura itegeko nshinga no kutarihindura. Umunyamategeko Evode Uwizeyimana nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko abadashaka ko itegeko rihinduka cyane cyane mu ngingo yaryo y’101 ari ukwirengagiza indi ngingo y’193 ihereza abaturage uburenganzira bwabo mu gusaba ko uwo bizeye yakomeza akayobora igihugu.

Me. Evode Uwizeyimana, yagize ati” icyo muvuga cyo guhererekanya ubutegetsi ntibivuze ngo vaho nanjye ngeho…kubera ko ibintu nk’ibyo bishobora no kubangamira ubusabe no gushaka kw’abaturage” yakomeje avuga ko demokarasi nk’izo zo guhererekanya zaje mu ndege, ibintu Dr. Frank Habineza yahakanye yivuye inyuma aho yemeje ko demokarasi ya mbere yahereye muri afurika.

Mukama Abbas, umudepite akaba n’umuyobozi w’ishayaka PDI, rizwiho kuba ryaranaranzwe no gushyigikira umukandida waturukaga murindi shyaka, yavuze ko Frank adakwiye kwirengagiza ingingo zimwe na zimwe . yakomeje avuga ko ingingo zose zikwiye kwitabwaho kandi hatabangamiwe abaturage. Yagize ati:” iyo abaturage basaba ikintu wowe ukacyanga witwaje amategeko uba uri umudemokarate?” aha bagenzi be b’abatumirwa bahise bamusubiriza bati “waba uri umunyagitugu”

Kuva ku butegetsi kwa Perezida Kagame, muri 2017 ngo byaba ari ibintu byiza cyane kuko nk’umuyobozi wahagaritse jenoside agakora ibikorwa by’iterambere, abaturage bose bakaba bamushima, akwiye no gutanga urugero rwiza mu gutanga ubutegetsi n’abandi bagashyiraho akabo. Frank yagize ati:” Perezida wacu aramutse atanze ubutegetsi yaba abaye Mandela, ahubwo yaba anamukubye incuro ijana mu gutanga urugero rwiza”. Uyu muyobozi w’iri shyaka yanavuze ko we n’abarwanashyaka be nta kibazo bafitanye na Kagame ahubwo ko ikibazo bagifitanye n’amategeko.

Ishyaka Green Party, rikomeje gusaba ko naryo ibitekerezo byaryo byahabwa agaciro kandi ko ritazabura gutanga umukandida waryo mu matora kuko naryo rishaka gukomeza kugeza ibyiza ku banyarwanda. Dr. Frank yasoje anavuga ko yababajwe no kuba inteko ishinga amategeko itarabakiriye nk’uko yakira abandi banyarwanda bazana amabaruwa kubera ko bo ibaruwa yabo bayishyize kuri reception (aho bakirira abantu bose), ku buryo batanizeye ko ubusabe bwabo bwakiriwe; impungenge depite Mukama yahise amumara avuga ko mubyo bagiye kwigaho mu kwezi gutaha kwa Kamena, icyifuzo cyabo nacyo kirimo.

Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/nta-kibazo-dufitanye-na-kagame-ikibazo-tugifitanye-n-amategeko-dr-frank-habineza

Dr.Frank Habineza na Hon.Mukama Abbas, M.Evode Uwizeyimana na Cleophas Barore