Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirahamagarira abayoboke baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuzatora OYA mu matora ya Referendum | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirahamagarira abayoboke baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuzatora OYA mu matora ya Referendum

DGPR TORA OYA
DGPR TORA OYA

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirahamagarira abayoboke baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuzatora OYA mu matora ya Referendum azaba kuwa 17-18/12/2015.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ntabwo ryabonye umwanya uhagije wo kuzenguruka igihugu rihamagarira abanyarwanda gutora OYA, kubera uburyo Referendum yemejwe igitaraganya, ariko rikaba risaba abayoboke baryo ndetse n'abanyarwanda muri rusange, kuzatora OYA.

Ishyaka Green Party  ryasuye komisiyo y'amatora kugirango ryumve niba hazabaho ibikorwa byo kwamamaza Referendum maze ribwirwa ko ntabyateguwe, icyakora ngo ko hazabaho gushishikariza abaturage kuzatora Referendum.

Kuva abanyarwanda batandukanye batangira urugendo rwo gusaba ko itegeko nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo ya 101, yagenaga umubare wa manda z'umukuru w'igihugu, Ishyaka Democratic Green Party ntiryahwemye kugaragaza ko ritabishyigikiye.

Mu bikorwa ryakoze byamagana ivugururwa ry'itegeko nshinga harimo kuba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ryarandikiye Inteko Ishinga Amategeko riyisaba ko itegeko nshinga ritavugururwa, ariko cyane cyane risaba ko ingingo ya 101 itakorwaho.

Ishyaka DGPR kandi ryanatanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, nabwo risaba ko itegeko nshinga ritakorwaho cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101.

Democratic Green Party of Rwanda kandi yanandikiye Perezida wa Repubulika ubwe, nabwo imusaba ko itegeko nshinga ritakorwaho.

Mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no hanze, abayobozi ba DGPR bagaragaje ko badashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka.

Ishyaka DGPR rishyigikiye ko habaho ihererekanya ry'ubutegetsi mu mahoro, kubera iyo mpamvu abanyarwanda bose bazatore OYA.

Dr.Frank Habineza

Perezida wa DGPR

14/12/2015

DGPR TORA OYA