Dr Frank Habineza yavuze icyamuteye gushyigikira itahuka ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Frank Habineza yavuze icyamuteye gushyigikira itahuka ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Green Party, yatangaje impamvu yashyigikiye gusaba u Rwanda kuba rwacyura umwami Kigeri V Ndahindurwa ari uko amateka ye yaranzwe no guhura n’abami cyane kuva akiri muto bityo akavuga ko ababazwa no kubona Umwami Kigeli V Ndahindurwa akiri mu buhungiro kandi u Rwanda rurimo amahoro, akomeza ashimangira ko azakora ibishoboka byose inzozi ze zo gucyura uyu mwami zikaba impamo.

Mu itangazo Dr. Frank Habineza yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 02 Kamena 2016 yagize ati: “kuva nkiri umwana nabwiwe ko inzu nararagamo yigeze gucumbikwamo n’umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa ubwo yasuraga Uganda mu 1960. Nyuma nza kumenya ko iyo nzu n’ameza yayibagamo byigeze gukoreshwa n’umwami wa Buganda Ronald Muwenda Mutebi, nyuma nza gutungurwa n’uko Mararume wandeze (kurera) John Nagenda ari umwe mu bacyuye umwami Mutebi wari waragiye mu buhungiro mu bwongereza akaza kurwana intambara yo kubohora Uganda.”

Yakomeje agira ati: “Icyiyongereye kuri ibyo, ni uko Mararume witwa Tendo Nagenda yari akuriye abatetsi batekeraga umwami. Ibyo byose numva binshimisha kuko Masenge witwa June Nagenda yambwiye ko najyaga ngaburira umwami ntabizi.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba yarabaye muri ayo mateka, ngo na nyina yamubwiraga ko yavukagaga mubo bitaga Abega bakundaga kurongorwa n’abami akanamubwira ko umuryango we ufite amaraso ya cyami.

Dr. Habineza ngo yahoraga yibaza impamvu habayeho intambara yo mu 1959 yatumye akurira mu buhungiro, akanibaza impamvu umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiye mu buhungiro kuva 1961 kandi uyu mwami yarahawe ubufasha bwa gisirikare n’uwari Perezida wa Uganda Amin Dada ngo zimufashe kugaruka mu gihugu ku mirwano ariko akanga kumena amaraso ari na byo ngo bimugaragariza ko uyu mwami yari umunyamahoro.

Yakomje avuga ko yategereje ko umwami Kigeli V Ndahindurwa ataha nyuma y’uko ingabo za RPF zibohoye igihugu ariko amaso agahera mu kirere ahubwo ngo kuvuga umwami bigahinduka umuziro mu Rwanda.

Yagize ati: “igihe ingabo za RPF zatangiraga intambara yo kubohora u Rwanda, abantu bababazaga niba umwami abashyigikiye bagasubiza yego ariko mu by’ukuri igisubizo cyari oya, ari na byo bigaragaza ko uyu mwami atashakaga gusenya ndetse ko nta n’ingabo yari afite nkuko bamwe babitwemeje. Ariko umwami ntiyigeze agaruka nyuma ya Nyakanga 1994, twarategereje amaso ahera mu kirere.”

Yakomeje ati: “Twumvise ngo Perezida Kagame azajya kumusaba gutaha ariko nta cyakozwe gusa bamwe mu bagize RPF bavuze ko atigeze abafasha.”

Dr Habineza kandi avuga ko nyuma yo kuvuga ibyo byose ngo kugarura Kigeli V Ndahindurwa ni inshingano ye kandi ko atazatezuka inzozi ze zitabaye impamo.

Mu gusoza yagize ati: “nyuma yo kuvuga ibyo byose, mu izina ry’abantu banjye bose, ni inshingano yanjye gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo ngarure umwami wacu mu Rwanda igihugu cyamubyaye, aracyariho ari mu myaka ya za 80 aho ari mu buhungiro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Nsezeranyije abantu banjye ko nzakora ibishoboka byose ngo izi nzozi zizabe impamo”

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1960.

 

Source: http://makuruki.rw/AMATEKA/article/Frank-Habineza-yiseguye-k-u-Rwanda-avuga-icyamuteye-kurusaba-gucyura-Kigeli-V-Ndahindurwa-ashimangira-ko-atazatezuka

Dr.Frank Habineza