Green Party iratabariza abanya Kayonza n'abandi Banyarwanda bugarijwe n'ikibazo cy’inzara | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party iratabariza abanya Kayonza n'abandi Banyarwanda bugarijwe n'ikibazo cy’inzara

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza mu izina ry’ishyaka ahagarariye yasabye Leta y’ u Rwanda gukemura ikibazo cy’inzara kivugwa mu karere ka Kayonza ndetse n’ahandi yaba iri hose mu gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, kuri uyu wa 16 Kamena 2016, Umuyobozi w’ishyaka Green Party Dr.Frank Habineza yasabye Leta y’ u Rwanda kugoboka abaturage bugarijwe n’ikibazo cy’inzara cyane cyane mu karere ka Kayonza ndetse n’ahandi kiri mu gihugu hose.

Yagize ati “Turasaba Leta y’u Rwanda gukemura vuba ikibazo cy’inzara ivuza ubuhuha mu karere ka Kayonza n’ahandi mu Rwanda”

Mu minsi ishize, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu batangarije Ijwi rya Amerika ko ikibazo cy’inzara bise Nzaramba koko kibugarije ndetse ko hari na bamwe mu baturage basuhukiye mu yindi mirenge ndetse ko hari n’abayihungiye hanze y’igihugu nk’uko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru Ijwi rya Amerika yo kuwa 15 Kamena 2016.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu bwemeje ko abaturage bawutuye bagera ku bihumbi 12 000 bugarijwe n’inzara ariko yongeraho ko Leta yatangiye kubagoboka.

Umuyobozi w’uyu murenge Claude Bizimana kandi yavuze ko igishanga abaturage bavuga ko bari barabujijwe kubyaza umusaruro ubu bamaze kugisubizwa.

Icyakora hari bamwe muri bo bavuga ko inkunga batangiye guhabwa na Leta itabageraho bose, ubuyobozi bwo bukavuga ko bwahereye ku bababaye kurusha abandi.

Intandaro y’iyi nzara abaturage b’umurenge wa Rwinkwavu bavuga ko ibugarije, bavuga ko yatewe n’uko igishanga bari basanzwe bahingamo ibibatunga ngo babujijwe kugihingamo imyaka igera muri ibiri nyuma y’uko haje umushingwa wa RCSP ukagitunganya ngo kizahingwemo umuceri, ariko bikarangira utanahinzwemo.

Nyuma yaho ngo aba baturage bugarijwe n’ubukene bukabije bitewe no kubura aho bahinga ibibatunga, ibintu byatumye abantu bagera kuri 30 muri uwo murenge basuhuka bakajya gushaka amaronko ahandi harimo no mu bindi bihugu nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu Claude Bizimana, yari yabitangarije Makuruki.rw ku itariki ya 9 Kamena 2016.

 Source: http://makuruki.rw/Politiki/article/Umuyobozi-w-ishyaka-Green-Party-arasaba-leta-gukemura-ikibazo-cy-inzara-muri-Kayonza