Ishyaka Democratic Green Party rishobora kwiyambaza inkiko risaba impinduka mu mategeko | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Democratic Green Party rishobora kwiyambaza inkiko risaba impinduka mu mategeko

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) riravuga ko ribabajwe cyane no kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyanze ubusabe bwaryo bwerekeye kuvugurara itegeko rigenga amatora n’amashyaka ya politiki mu Rwanda. Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagarara riravuga ko rishobora kwitabaza inkiko.

Ishyaka Green Party riravuga ko ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere cyaribwiye ko impinduka gisaba zidashoboka. Iri shyaka ryasabaga ibintu icumi birimo kwemerera amashyaka ya politiki kwakira inkunga zivuye mu miryango mpuzamahanga, kwemerera itangazamakuru kujya ritangaza ibyavuye mu matora nyuma y’uko bimaze kwemezwa n’ababishinzwe ku biro by’itora runaka no kubuza abayobozi b’inzego bwite za Reta kuyobora amashyaka yabo muri izo nzego. Ku bw’iri shyaka, ngo uko ibi bikorwa ubu bibangamiye cyane demokarasi.

Icyakora mu ibaruwa RGB yaryandikiye, yarisubije ko ibyo risaba ari ibitekerezo bwite by’umuntu bidafite ikimenyetso na kimwe gifatika. Yabwiye iri shyaka ko amategeko agena ibyo risabira guhinduka yose yagiyeho nyuma y’ibiganiro n’ubwumvikane byaguye bw’abo bireba bose barimo amashyaka ya politikiku n’imiryango ya sosiyete sivile, kandi ko aba bose bahagarariye amahitamo ya politiki yumvikanyweho mu Rwanda.

Ikimenyetso simusiga

Mu gisubizo cyaryo, RGB yabwiye ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ko kugira ngo ibyo risaba bishoboke, hagomba ibintu bibiri. Icya mbere ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko politiki isanzweho idakora neza naho icya kabiri kikaba umubare ufatika w’abagira uruhare muri za politiki bifuza impinduka. Kuri RGB, ngo nta mpamvu ifatika yatuma guverinoma ivugurura itegeko rigenga amashyaka ya politiki mu Rwanda n’irigenga amatora. Ubuyobozi bw’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda buravuga ko bwababajwe cyane n’iki gisubizo cya RGB

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riravuga ko ryababajwe cyane n’iki gisubizo cya RGB. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi waryo Dr Frank Habineza, Umuryango.rw ufitiye copy, riravuga ko ibiganiro RGB ivuga byakozwe kuri ariya mategeko byabayeho ritaremerwa nk’ishyaka rya politiki mu Rwanda, kandi ko ayo mategeko yatowe mbere adatanga ubwinyagamburo bwatuma habaho demokarasi isesuye. Ku bw’iri shyaka, ngo aya mategeko ashyigikira gahunda y’ishyaka rimwe ryibona nka Reta.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, riremeza ko iyo ari imwe mu mpamvu z’ibanze zateye abarishinze kuritangiza kugira ngo baharanire impinduka, ngo kuko impinduka z’ariya mategeko zafasha mu kwimakaza demokarasi no guhatana mu matora yizewe. Riraburira ko kutavugurura amategeko ya politiki n’amatora bibangamira bikomeye amahoro n’umutekano birambye, kandi ko hari ingero nyinshi mu bihugu bya Afurika. Ishyaka Green Party rishobora kwitabaza inkiko

Iri shyaka riravuga ko mu guharanira impinduka ryifuza rigiye gukomeza ibiganiro n’andi mashyaka ya politiki binyuze mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda, ariko ko rigiye no kuganira n’abanyamategeko baryo, ngo rirebe uko ryageza ikirego mu nkiko.

Riravuga ko bisa n’aho ubutabera ari yo nzira yonyine yariha igisubizo gikwiye. Ni nyuma yo kwiyambaza komisiyo y’igihugu y’amatora n’inteko ishinga amategeko ndetse na RGB bose bakayihakanira. Ngo icyakora ibizakurikiraho byose bizafatwa n’inzego nkuru z’ishyaka

Source: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ishyaka-democratic-green-party-rishobora-kwiyambaza-inkiko-risaba-impinduka-mu