ISHYAKA DGPR RY’IFATANYIJE N’ABACITSE KW’ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994. | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

ISHYAKA DGPR RY’IFATANYIJE N’ABACITSE KW’ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994.

Kwibuka 23
Kwibuka 23

Ishyaka DGPR ryifatanije n' abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kandi rikangurira abanyarwanda bose mu gihe twibuka ku nshuro ya 23 abacu batuvuyemo kurangwa n' imvugo zidasesereza ahubwo zihumuriza ndetse zitanga ibyiringiro byejo hazaza. 

Ishyaka DGPR rirasaba Leta gukomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bahabwa aho kuba cyane cyane incike zidafite numwe uzitaho.

Ishyaka DGPR nanone rirasaba Leta  kwitaho abasigiwe ubumuga na Jenoside, bavuzwa ndetse bahabwa nibyibanze bakenera bya buri munsi.

Tuzakomeza kubumbatira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda, twirinda ibidutanya, duharanira gushyigikira iterambere buri wese yibonamo nta vangura iryo ariryo ryose  ndetse turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bikorewe i Kigali, Taliki ya 7 Mata 2017

Dr. Frank Habineza 

UMUYOBOZI MUKURU

 

Kwibuka 23