Ishyaka DGPR ryakoze amahugurwa y’abarwanashyaka baryo baherereye mu Turere twa Ngororero na Rulindo. | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka DGPR ryakoze amahugurwa y’abarwanashyaka baryo baherereye mu Turere twa Ngororero na Rulindo.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda riratangaza ko kuwa 25 Werurwe 2018 ryagize amahugurwa y’abarwanashyaka baryo ndetse n’inama yahuje abarwanashyaka baryo baherereye mu Turere twa Ngororero na Rulindo.

Muriyi nama, abitabiriye batoye abazabahagararira mumatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka, banatoye abasimbura muri bamwe mubayobozi bahagarariye Ishyaka mu Karere.

Amahugurwa atangwa aba agamije kongera ubumenyi kubarwanashyaka ibirebana n’amasomo kuri Politiki n’ingengabitekerezo ya Politiki, Imiyoborere myiza, iterambere n’uruhare rw’umugore mu gufata ibyemezo byubaka Igihugu, Inshingano, imiterere n’imikorere y’imitwe ya Politiki muri Demokarasi, Ihiganwa muri Politiki; amatora; amategeko n’amabwiriza agenga ibihe byo Kwiyamamaza .

Ishyaka DGPR Rikaba rizakomereza aya mahugurwa mu turere tugize umujyi wa Kigali, iyi gahunda y’amahugurwa ikaba izafasha Ishyaka DGPR mubikorwa byo kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018.

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Werurwe 2018

Ntezimana Jean Claude

Umunyamabanga Mukuru