Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Dr.Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Dr.Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Dr.Ngabitsinze, Mme Nyirarukundo, Dr.Habineza and Mme Muhongayire
Dr.Ngabitsinze, Mme Nyirarukundo, Dr.Habineza and Mme Muhongayire
Abadepite batoye abayobozi ba za Komisiyo zihoraho, ari nazo zinyuzwamo ibikorwa bya buri munsi by’umutwe w’abadepite nk’imishinga imwe n’imwe y’amategeko cyangwa ibibazo bikeneye gusuzumwa.

Kuri uyu wa Kabiri hakozwe amatora kuva saa cyenda kugeza saa moya n’igice z’umugoroba, umudepite wiyamamaje agahabwa umwanya akavuga ubushobozi bwe n’umusaruro bagenzi be bamwitegaho baramutse bamutoye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasomye kandidatire z’abiyamamaje kuri buri mwanya, uwa Perezida na Visi Perezida wa Komisiyo, bigaragara ko buri mwanya wiyamamajeho umudepite umwe, uretse komisiyo imwe.

Yasobanuye ko uwegukana itsinzi ari uza kugira amajwi ari hejuru ya 40 mu badepite 79 bitabiriye inteko rusange.

Muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yayoborwaga muri manda ishize na Nkusi Juvenal wagiye mu kiruhuko, abadepite batoye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe ukomoka muri PSD, yungirizwa na Depite Mukarugwiza Annonciata.

PAC yakunze kuvugwa cyane kubera gutumiza abayobozi bakisobanura ku micungire mibi y’umutungo ikigaragara mu bigo bitandukanye bya leta na za minisiteri.

Dr Ngabitsinze ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu, yijeje Abadepite ko ijisho rye rizaba riri maso mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo “kuko igihugu kitatera imbere imari n’umutungo bidakoreshejwe uko bigomba.”

Ati “Ubusanzwe mu bukungu twiga ubuhanga bwo kubyaza bikeya byinshi, ibyo bike byacu rero tugomba kubirinda mu gusesengura uko bikoreshwa, aho ho mbijeje ko nta mpuhwe nagira hagize ubyangiza.”

Mu zindi komisiyo, Depite Muhongayire Christine yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, yungirizwa na Dr Frank Habineza.

Uyu mugabo ukomoka mu Ishyaka Green Party ryinjiye bwa mbere mu Nteko, aheruka gutsindwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Imari n’Abakozi.

Depite Rwigamba Fidèle ukuze mu myaka y’amavuko (68) kuruta abandi badepite ni we watorewe kuyobora Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano; Visi Perezida aba Mukandera Iphigenie.

Depite Kanyamashuri Kameya Janvier yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu, yungirizwa na Mukabikino Jeanne Henriette.

Muri Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, niho hari abakandida babiri; Munyaneza Omar na Mukabunani Christine ariko ku munota wa nyuma uyu mugore uyobora PS Imberakuri akuramo kandidatire, avuga ko yiyamaje ari umugore agatorwa nka Visi Perezida baba baryamiye umugabo wiyamamaje.

Abadepite bose bahise batora Depite Munyaneza kuba Perezida w’iyi komisiyo naho Visi aba Perezida Tengera Twikirize Fransesca.

Muri Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Perezida yabaye Nyirarukundo Ignatienne yungirizwa na Nyirahirwa Veneranda.

Inteko Rusange yanatoye Depite Nyabyenda Damien kuyobora Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe, yungirizwa na Depite Ndangiza Madina.

Komisiyo y’Ubukungu n‘Ubucuruzi izayoborwa na Munyangeyo Théogène naho Visi Perezida aba Uwamariya Odette.

Muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, abadepite batoye Mukamana Elisabeth naho Visi Perezida ni Depite Karemera Francis.

Muri iyi manda y’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ukomoka muri PL ni we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yungirijwe na Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana (PDI) na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda (FPR Inkotanyi).

Abadepite 79 muri 80 bitabiriye Inteko Rusange yashyizeho Biro ya komisiyo zihorahoPerezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabarisa ni we wayoboye Inteko Rusange kuri uyu wa KabiriDr Ngabitsinze Jean Chrysostome yatorewe kuba Perezida wa PACDepite Munyangeyo Théogène yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’UbucuruziMuri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe Depite Ndangiza Madina nka Visi PerezidaDepite Nyabyenda Damien yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’UrubyirukoMuri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, Perezida yabaye Rwigamba FidèleDepite Uwamariya Odette yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’UbucuruziDepite Habineza Frank yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'abaturageMuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, hatowe Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier nka PerezidaKaremera Francis yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya na JenosideMuri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Inteko Rusange yatoye Depite Muhongayire Christine ku mwanya wa PerezidaDepite Mukabikino Jeanne Henriette yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’IgihuguPerezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yabaye Mukamana ElisabethDepite Mukandera Iphigenie yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’UmutekanoPerezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Nyirarukundo IgnatienneDepite Nyirahirwa Veneranda yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’IbidukikijeDepite Mukarugwiza Annonciata ni we wabaye Visi Perezida wa PACDepite Tengera Twikirize Fransesca watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’IgihuguPerezida wa Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Munyaneza OmarMukabunani Christine uturuka muri PS Imberakuri yakuyemo kandidatire ku kuyobora Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’IgihuguPerezida y’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Visi Perezida Ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda

Amafoto: Niyonzima Moïse

Source: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-abayobozi-ba-komisiyo-frank-habineza-ashyirwa-mu-y-imibereho-y

Dr.Ngabitsinze, Mme Nyirarukundo, Dr.Habineza and Mme Muhongayire