Green Party irasaba Leta kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe ishingiye ku mashuri n’Ubushomeri | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irasaba Leta kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe ishingiye ku mashuri n’Ubushomeri

Abaturage: Photo-igihe.com
Abaturage: Photo-igihe.com
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party),rirasaba leta kuvugurura ibyiciro by’ubudehe igendeye kubafite akazi n’abashomeri yibanze cyane ku mashuri umuntu yize.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 24/2/2019 na Dr Frank Habineza umuyobozi wiri shyaka mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye I Kigali.

Frank Habineza yavuze ko uburyo bwari busanzwe bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe butari bumeze neza, ariyo mpamvu igihe biyamamazaga kujya mu nteko basabye leta ko habamo amavugurura. Ubu barashima  leta ko yabumvise yatangiye no kubishyira mubikorwa.

Barasaba leta kugendera ku buryo bune bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe hagendeye k’ubukungu bw’amafaranga, amashuri umuntu yize, Akazi akora ,hongeyeho umwihariko w’abashomeri.

Yagize ati:”Twe n’abarwanashyaka dufite ibyifuzo bijyane n’ibyiciro by’ubudehe...,  turasaba leta  ko ibyiciro by’ubudehe bitakongera kuba imibare gusa, ahubwo byakorwa hagendeye ku kazi umuntu akora n’umushahara ahabwa, amashuri yize hongeyeho n’icyiciro cyihariye cy’abashomeri”.

Yakomeje avuga ko byaba byiza hakorwa ibyiciro hagendewe ku bushobozi bw’amafaranga , yatanze urugero rwaho umuntu uhembwa ibihumbi 100 mu kwezi adakwiye kujya mu cyiciro kimwe n’uhembwa miliyoni nawe mu kwezi. Yongeyeho ko umuntu udafite akazi (Umushomeri) we yagakwiye kugira icyiciro kihariye cy’abatishoboye.

Ubusanzwe mu cyiciro cya mbere harimo abadafite inzu, batanabona uburyo bworoshye bwo kuyikodesha baninjiza amafaranga bibagoye, ababona ibibatunga bibagoye cyangwa ababyeyi bagasimburana n’abana kurya.

Mu cya kabiri harimo ba nyakabyizi, abafundi,abatera ibiraka, abashobora gukodesha inzu n’abafite izabo ariko ziciriritse n’ibindi.

Mu cya gatatu harimo abantu badakeneye gufashwa na leta kuko mu mibereho yabo bashobora kwigira, ni ukuvuga abahinzi basagurira amasoko, abikorera bafite ibikorwa bigaragara.

Mu cyiciro cya kane harimo abayobozi bo kuva ku rwego rw’uwitwa umuyobozi mukuru (Director) mu nzego za leta kugeza kuri Perezida wa Repubulika.

Raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro by’Ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko abenshi bari mu cyiciro cya gatatu.

Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa.

Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byatangiye gukorwa mu igeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva ku wa 2 Gashyantare 2015.

Inkuru ya:GATETE Muhamoud

Source: http://hanga.rw/?Amakuru&Article=Politiki/Green-Party-irasaba-Leta-kuvugurura-ibyiciro-by---Ubudehe-ishingiye-ku-mashuri-n_240219509.html

Abaturage: Photo-igihe.com