Ishyaka Green Party Rirasaba Iperereza Ricukumbuye k’ubwicanyi bwakorewe Anselme MUTUYIMANA (RIP) | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party Rirasaba Iperereza Ricukumbuye k’ubwicanyi bwakorewe Anselme MUTUYIMANA (RIP)

Anselme Mutuyimana (RIP)
Anselme Mutuyimana (RIP)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryamaganye ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe uwari Umuvugizi  w’ishyaka FDU INKINGI Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME wavukijwe ubuzima kuwa 08 werurwe 2019.

Ishyaka DGPR rirasaba Leta yu Rwanda kwihutishya  iperereza ricukumbuye nubwo hari intambwe yatewe kugirango abishe  Nyakwigendera Mutuyimana Anselme  bagezwe imbere y’Urukiko. Tukaba dusaba ko mu gihe hazaba urubanza rwazacirirwa aho icyaha cyabereye kugirango bibere urugero n’abandi baba bagifite umutima mubi wo kuvutsa abandi ubuzima.

Twifatanije mu kababaro n’umuryango wa Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME, imana imuhe iruhuko ridashyira.

Bikorewe i Kigali kuwa 14 werurwe 2019

Dr.Frank HABINEZA

Perezida w’Ishyaka DGPR

Anselme Mutuyimana (RIP)