Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tugifite ba bihemu n’ibisambo byiba umutungo wa leta | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tugifite ba bihemu n’ibisambo byiba umutungo wa leta

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda, DGPR], Depite Dr Frank Habineza atangaza ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye z’icyerekezo 2050, hasabwa imbaraga mu kwamagana abakoresha nabi ibya rubanda.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2050, umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka. Ni mu gihe biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzamuka ku kigero cyo hejuru ya 10% buri mwaka.

Depite Dr Habineza avuga ko hari amafaranga menshi ya leta anyerezwa n’akoreshwa nabi kandi ababyihishe inyuma ugasanga badakurikiranwa uko bikwiye ari nayo mpamvu ahamya ko ibi bikomeje gutya igihugu kitazagera ku ntego kihaye.

Atangaza ibi mu gihe leta Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta , Obadih Biraro aherutse kuvuga ko mu myaka itatu ishize leta yahombye akayabo ka miliyari zisaga 220Frw, binyuze mu makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko ya leta aho hari ayatanzwe adafitiwe ubushobozi ndetse n’amasoko ba rwiyemezamirimo batsindiye ariko bakayata batarangije imirimo.

Depite Dr Habineza yabwiye UKWEZI ko amakosa akorwa n’abashingwa gucunga umutungo wa leta aturuka ku buhemu n’ubusambo baba bafite ari nayo mpamvu baba bagomba kubiryozwa.

Yagize ati “Ikibazo gihari ni ugusesagura umutungo w’igihugu n’abaturage ndetse n’ubusambo n’ubuhemu. Ni ukuvuga ngo abantu bakoresha nabi amafaranga y’abaturage cyangwa bakayarya baba bahemutse baba bagomba guhanwa by’intangarugero.”

“Ndumva muri iyi minsi hari abatangiye gufatwa, bari gukurikiranwa n’abandi bazafatwa. Ndizera ko iyo ngeso igomba gucika burundu kuko iyo urebye amafaranga yangirika, akoreshwa nabi cyangwa ayibwa, iyo yaba akoreshejwe neza twakabaye kuba twarageze ku ntego z’icyerekezo cya 2020 ku kigero cya 100%.”

Depite Dr Habineza avuga ko mu gihe ibi byaba bikomeje gutya no kugera ku cyerekezo 2050 byazaba ikibazo gikomeye.

Ati “Ni ukuvuga ngo na viziyo 2050 turimo gutegura kuzageraho, ntabwo twazayigeraho hakiri ibisambo nk’ibi. Niba uteganyije ko umuturage azubakirwa umuhanda cyangwa ibitaro, bikamara imyaka ibiri gusa bigasenyuka ugasanga ibintu byatwaye amafaranga ya leta byose birasenyutse.”

“Urumva bisaba indi ngengo y’imari itarateganyijwe, urumva biba ari uguhombya leta no guhombya abaturage.”

Avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugaruza aya mafaranga byaba na ngombwa imitungo yabo yose igafatirwa kandi ikanatezwa cyamunara. Ashimangira ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu guhana aba ba bihemu.

Ati “Kubafunga gusa ntabwo bihagije kuko iyo bafunguwe za miliyoni barazirya. Buriya bariya bantu kubagira inama gusa ntabwo babyumva ariko baramutse baziko imitungo yabo iratezwa cyamunara bakanafungwa ntabwo bazongera.”

Depite Dr Habineza avuga ko ikiba gikurikiyeho ari ubufatanye n’inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse n’Inkiko kugira ngo aba ba bihemu baryozwe amakosa yabo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wasojwe ku wa 30 Kamena 2019, igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganirwa amasoko ya leta, muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego cyangwa ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.

Iyi raporo igaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2019 kujya inyuma hari amasezerano y’amasoko y’amasoko ya leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na ba rwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro ka milyari 220.5Frw.

Muri aya mafaranga harimo asaga miliyari 48 yo muri iyi ngengo y’imari y’umwaka uri gusozwa wa 2019/2020.

Muri ayo harimo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.

Imwe mu mishanga irimo kubaka amasoko, imihanda, ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho byo mu biro, ibigenewe uburezi n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro aherutse gutangaza ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya leta itubahirizwa.

Yavuze ko hari amasezerano 55 arimo miyari 100.7Frw yadindiye , amasezerano 10 arimo miliyari 7Frw [aba baragiye], ndetse n’amasezerano 18 yasinyiwe muri miliyari 112.5Frw.

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo biraho biracecetse. Hari ayakerewe, ayatawe burundu hakaba na yayandi biri aho biricicekeye ntibijya imbere cyangwa imbere ariko rwiyemezamirimo n’uwamuhaye isoko baricecekeye.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), butangaza ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abashinzwe gutanga amasoko mu bigo bya leta no kudakurikiza icyo itegeko riteganya aribyo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ry’amasoko.

Reba Ikiganiro: https://www.youtube.com/watch?v=UShZjPIw-Vw&feature=youtu.be Source: http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntitwagera-ku-cyerekezo-2050-tugifite-ba-bihemu-n-ibisambo-byiba-umutungo-wa-leta-Dr-Frank-Habineza