Dufite izindi ngufu twakoresha, iza Nucléaire ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dufite izindi ngufu twakoresha, iza Nucléaire ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda, DGPR], Depite Dr Frank Habineza avuga ko ingufu Nucléaire zigira ingaruka nyinshi ku buryo u Rwanda rudakwiye guhita rutekereza kuzikoresha mu gihe hakiri izindi zirimo iz’amashanyarazi zakwifashishwa.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire.

Uyu mushinga uhuriweho n’u Rwanda n’u Burusiya aho ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya nucléaire ku butaka bw’u Rwanda, aya masezerano akaba yarashyiriweho umukono i Sochi, ku wa 24 Ukwakira 2019.

Uyu mushinga wanashyigikiwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa 15 Kamena 2020, aho bemeje burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya ku bufatanye mu kubaka iki kigo.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko hagendewe ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwiteze ko siyansi izaba ifite uruhare runini mu nzego zitandukanye z’ubuzima byaba ari ikibazo hadakoreshejwe ingufu za Nucléaire.

Ati “Tutabikoze na gato tukabyihorera twagira ikibazo ahubwo gikomeye cyane kubera ko ari ibyo kurya dukura hanze y’igihugu biba birimo Nucléaire ntabwo tuzi icyo twabikoraho tudafite nubwo bumenyi. Iyo muza hano cyangwa ugiye aho ariho hose bya byuma byo gusaka banyuzamo hasi biba bifitemo Nucléaire none ntituzi uko tugomba kubishyingura.’’

“Ibyo dukoresha hano yaba mu buzima, mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye, mu nganda, tudafite ubwo bumenyi twaba dufite ikibazo gikomeye cyane kuko ntituzi uko twabigenza. icyo dushyiriraho iki kigo ni ukugira ngo kiduhe bwa bumenyi tudafite.”

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Dr Frank Habineza yavuze ko izi ngufu zigira ingaruka nyinshi ku bihugu n’abaturage babyo ari nayo mpamvu u Rwanda rutagakwiye kuzifashisha.

Yagize ati “Turebye ingaruka zabyo no kubaka ubwabyo birahenze cyane noneho haramutse habayeho ikibazo. Urugero nko mu Buyapani habaye ikibazo ibigega bikora izo ngufu kiraturika ariko bavuze ko imirimo yo gusana izatwara miliyari 265 z’amadorali kugira ngo bashobora gusana no kureba ko ingaruka zagabanyuka.”

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Dr Frank Habineza yavuze ko izi ngufu zigira ingaruka nyinshi ku bihugu n’abaturage babyo ari nayo mpamvu u Rwanda rutagakwiye kuzifashisha.

Yagize ati “Turebye ingaruka zabyo no kubaka ubwabyo birahenze cyane noneho haramutse habayeho ikibazo. Urugero nko mu Buyapani habaye ikibazo ibigega bikora izo ngufu kiraturika ariko bavuze ko imirimo yo gusana izatwara miliyari 265 z’amadorali kugira ngo bashobora gusana no kureba ko ingaruka zagabanyuka.”

“Ikibabaje ni uko ingaruka zabyo zishobora nko gufata imyaka irenga 30 zigihari. Tuzi aho byagiye biba nan’ubu haracyari abana bavukana ibibazo bitandukanye.”

Depite Dr Habineza avuga ko n’ubwo batsinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga ugatorwa ariko bizeye ko guverinoma izabirebaho ikagira icyo ibikoraho kuko hari izindi ngufu nyinshi zakoreshwa aho kwihutira kujya mu za Nucléaire.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo kuko dufite ingufu z’amashanyarazi, hari iz’amazi n’iz’izuba kandi binanze twajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo umuriro urahari n’ahandi. Rero n’ubwo badutsinze ariko ibitekerezo byacu nizeye ko bazabiha agaciro.”

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko iki Kigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, kigamije gukoresha Nucléaire mu buryo bugamije amahoro, burimo guteza imbere inzego zitandukanye z’iterambere harimo ubuhinzi binyuze mu bushakashatsi mu kongera umusaruro, ubuzima harimo ubuvuzi bugezweho, uburezi n’amahugurwa, Jewoloji, ikoranabuhanga, inganda n’ibindi.

Source: http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dufite-izindi-ngufu-twakoresha-iza-Nucleaire-ntabwo-ari-ibintu-twagombye-kwirukiramo-Dr-Frank-Habineza