Depite Habineza yasabye Minisitiri w’Umurimo kwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo usimbura 100 Frw amaze imyaka 40 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Depite Habineza yasabye Minisitiri w’Umurimo kwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo usimbura 100 Frw amaze imyaka 40

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yibukije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko gahunda yo gushyiraho umushahara fatizo kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko ku bakozi bose ikwiriye kwihutishwa.

Ubusabe bwa Dr Habineza buje busanga ubumaze igihe bw’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rwakunze gusaba ko ishyirwaho ry’umushahara fatizo ryihutishwa kugira ngo hagabanywe ubusumbane bukabije n’akajagari biri mu itangwa ry’imishahara.

Mu kiganiro Dr Habineza yagiranye na IGIHE yavuze uwitwa umukozi akwiye kugira umushara fatizo ariko ukajyana n’ibiciro bigezweho ku isoko, kuko umushahara fatizo uriho ubu utajyanye nabyo.

Ati "Nk’ubu umuntu uhembwa 40.000 Frw ndumva akeneye 100.000 Frw ngo abone kubaho nkurikije isoko ry’u Rwanda duhahiraho, uko rimeze biragoye cyane. Ubwo mvuze uwa 40.000 Frw ariko n’uwa 100.000 Frw akeneye 200.000 Frw. Ariko bikajyana n’ikintu twakunze kuvugaho cyane cy’umushahara fatizo kugira ngo buri kazi kose umuntu akora mu Rwanda kagire umushahara fatizo umuntu atangiriraho.”

Dr Habineza yongeraho ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho ari uwa kera akavuga ko utajyanye n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Ati “Turacyafite umushahara wo mu 1980 cyangwa 1979. Ntabwo uhuye n’igihe tugezemo.”

Hashize imyaka 40 itegeko rishyiraho umushahara fatizo mu Rwanda ritaravugururwa, mu gihe ibiciro ku masoko byo bidasiba kwiyongera.

Mu 2018 Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye itegeko ry’umurimo ririmo ingingo yemerera Minisitiri ufite umurimo mu nshingano gushyiraho umushahara fatizo ariko ntibirakorwa.

Dr Habineza yakomeje avuga ikibazo cy’umushahara fatizo cyagejejwe kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ariko n’ubu ntabwo itegeko rirahinduka.

Ati “Twigeze kubwira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta mu Nteko Nshinga Amategeko kuko bavuze ko itegeko rizajyaho ariko ntirirajyaho, tubaza na Minisitiri w’Abakozi ba Leta atubwira ko bari kubyigaho, umushinga bari kuwukoraho ugeze kure, ndumva icyo gihe hari mu 2019 none ubu 2020 igiye kurangira uwo mushinga bari kwigaho utararangira".

"Mu by’ukuri byakagombye kwigwaho vuba ngo hajyeho umushahara fatizo. Kuko umushahara fatizo uzaza babyizeho neza nibura bavuga ngo umwarimu w’amashuri abanza ni aya, ayisumbuye ni aya agomba gutangiriraho."

"Noneho n’aba afite uburambe ku kazi hakaba ikindi cyiyongeraho, icyo nicyo twifuza ngo hajyeho umushahara fatizo. Ndacyabisaba.”

Muri Werurwe 2019, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Nsanzabaganwa Monique, yabwiye Komisiyo ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu ko kuba hadashyirwaho umushahara fatizo bihombya ibigo by’ubwushingizi.

Yavuze ko mu gihe cy’impanuka zitandukanye, nta buryo buhari inkiko zishobora gushingirwaho mu kugena indishyi.

Nubwo 85 % mu bashoboye gukora mu Rwanda bafite akazi, haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1980 rigena umushahara fatizo, aho rigena amafaranga 100 ku munsi.

Ibyo bigira ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Source: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-habineza-yasabye-minisitiri-w-umurimo-kwihutisha-ishyirwaho-ry