Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa Pension ku myaka 60 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa Pension ku myaka 60

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, (Green Party) akaba Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza asanga abakozi ba Leta bagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60 aho kuba 65 kugira ngo bahe umwanya urubyiruko rutagira akazi

Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 101 yateganyije ko ujya mu kiruhuko cy’izabukuru aba afite imyaka 65, cyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 60 ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kugira ngo umukozi yemererwe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe ku myaka 60 hari ibyo asabwa kuba yujuje   harimo kuba amaze imyaka 15 atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye na Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party yavuze ko hajyaho ingingo yemerera abakozi ba Leta kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 atigeze yemeranya n’abagize Inteko Ishhinga Amategeko kuko yabuzaga amahirwe bamwe.

Yagize ati “Dukora itegeko ry’abakozi ba Leta hajemo ingingo ivuga ku kiruhuko cy’izabukuru [umukozi wa Leta ajyamo] ariyo myaka 65 ariko akaba yatangira pansiyo (pension) mbere ku myaka 60.”

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko ku giti cye nk’Umudepite iyo ngingo atayitoye kubwo kutemeranya na yo.

Ati “Kuko njye numvaga umuntu yafata ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55, noneho ushatse kureka akazi ku myaka 55 bakaba batangira kumuha amafaranga ye, noneho yagera ku myaka 60 bakabona kumuha yose.”

Dr Frank Habineza, yavuze ko umukozi wa Leta ku myaka 65 aba atagifite imbaraga zo gukora kandi muri iyi myaka umuntu ngo akunze guhura n’uburwayi butandukanye bityo agasanga iyi myaka yagabanuka.

Yagize ati “Iyo urebye umuntu wo mu myaka 65 aba akuze kandi yatangiye kugira imvi, afite imbaraga nke, yatangiye kurwaragurika, ugasanga aracyirukanka muri za Minisiteri cyangwa mu kazi, ukabona ari ibintu bigoye cyane.

Kandi noneho n’ikindi byari binyuranyije kuko kera  hari indi ngingo ivuga ko umuntu ashobora gutangira akazi ku myaka 18 ariko ubu umuntu ashobora gutangira akazi ku myaka 16.

Noneho njye nkavuga ngo niba twemerera abantu ku myaka 16 kuba batangira gukora akazi, bazakabona  gute kandi abandi bazakavamo ku myaka 65? Abantu benshi bakuze bazaguma mu kazi abato bakabure.”

Dr Habineza avuga ko niba baragabanyije imyaka yo kuba umuntu yatangiye akazi, ngo ni byiza ko n’iriya yo guhabwa pension igabanywa kugira ngo abantu batangire kujya mu kiruhuruko cy’izabukuru ariko bafite n’imbaraga.

Ati “Kubera ko urubyiruko rwinshi ruba rurangije kwiga, rwagenda rwinjira mu kazi kuko baba bakavamo hakiri kare.”

Dr Frank Habineza avuga ko atazi nyirizina niba koko imyaka ishingirwaho yo kujya mu kiruhuko cy’izabakuru ku bakozi ba Leta yageraho igahinduka, gusa ngo ni ibintu bikwiye gutekerezwaho no kuganirwaho kugira ngo umubare w’urubyiruko ukiri mu bushomeri uhabwe akazi.

Iyo umukozi agejeje imyaka 65 umukoresha afite inshingano yo kumushyira  mu kiruhuko cy’izabukuru; yaba yujuje cyangwa  ataruzuza; cyangwa arengeje imyaka cumi n’itanu atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize.

Icyo gihe ibihabwa Umukozi bigenwa hashingiwe ku Itegeko N05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’Ubwiteganyirize bwa pansiyo mu Rwanda.

Umukozi wa Leta wagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, itegeko ryagennye ko ahabwa impamba y’izabukuru; ni amafaranga umukoresha we wa nyuma amuha amushimira kuba yarakoreye Leta kugira ngo amubere impamba y’ubuzima bushya agiye gutangira.

 

Umukozi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ntahabwa impamba gusa ahubwo anahabwa ibaruwa imushyira mu kiruhuko cy’izabukuru yifashisha igihe avuye mu bakozi ba Leta  agiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kugira ngo agaragaze ko yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kandi atagikora akazi kamuhemba umushahara.

Source: Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa “Pension” ku myaka 55 | UMUSEKE