Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party] ryatangaje ubushakashatsi rimaze amezi asaga 6 rikora ku kwangirika k’ikibaya cy’uruzi rwa Nili by’umwihariko mu kibaya cya Nyabarongo.

Mu kumurika ubu bushakashatsi,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] ryavuze ko igitera guhumana k’umugezi wa Nyabarongo harimo imyanda iva mu ngo zo hirya no hino mu mujyi wa Kigali ingana na 47,8 ku ijana, ubuhinzi budakoze ku buryo burwanya isuri bufite 24,4 ku ijana, ibivuye mu magaraje bingana na 17,8 ku ijana mu gihe mu bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bingana na 10%.

Nkuko Umushakashatsi wa DGPR, Dr Gashumba Damascene wari uhagarariye ubu bushakashatsi yabitangarije itangazamakuru,muri ubu bushakashatsi bwabo bageze ku bantu 90 baturiye kiriya kibaya cya Nyabarongo,abakora mu magaraje ndetse n’ibigo bya leta bitandukanye bifata ibyemezo.

Yavuze ko kuba umugezi wa Nyabugogo wangizwa cyane bitera ibibazo byinshi ati “Ingaruka nuko iyo amazi yahumanye ahinduka adashobora gukoreshwa akagira ingaruka yaba mu buzima bw’amatungo n’abantu.Twasanze abantu bandura indwara ziterwa n’ihumana ry’ariya mazi 80%, gupfa kw’amafi ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu mazi bingana na 15,6 ku ijana, bigatera n’inzara kuko abantu batejeje neza 2,2 ku ijana. Hari n’abagize ibibazo umusaruro w’amatungo wabo uragabanuka.

Yavuze ko ibyo basaba abaturage ari “kubahiriza amabwiriza n’amategeko bahabwa” na Leta mu kurinda kwangiza ibidukikije kuko iyo byangiritse n’ikirere gihumana bigatera ibibazo byinshi.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr.Habineza Frank, yavuze ko nyuma y’ubu bushakashatsi, hagiye kubaho igikorwa cyo kubushyikiriza abo bureba ndetse hagakorwa ubuvugizi mu rwego rwo kureba uko habungabungwa kiriya kibaya cya Nyabarongo.

 

Yagize ati “Amategeko ya Leta arahari arimo ko abantu batagomba guhinga hafi y’’umugezi cyangwa ikiyaga. Ikintu cya mbere twasaba nuko abayobozi b’inzego zibanze bagomba gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza nayo mategeko.Igihe batayubahirije inzego zibanze zihaguruke babishyiremo imbaraga bishobore kubahirizwa.

Bariya bafite amagaraje n’inganda bafata imyanda bakayijugunya muri za ruhurura bikajya muri Nyabugogo nabo REMA n’urwego rushinzwe ubuziranenge zijye zireba ngo “imyanda iva aha igarukira he, ijya he?.”

Yakomeje avuga ko imyanda iva mu mujyi wa Kigali igomba kugira aho ijya hakwiriye ndetse ko kugeza ubu nta kirakorwa ngo iryo kusanyirizo ry’imyanda rishyirweho.

Yaba abakoze ubushakashatsi na Dr Frank Habineza bavuze ko ikimoteri cya Nduba kijyanwamo imyanda y’umujyi wa Kigali gikwiriye kwitabwaho bihagije kuko iyo imvura iguye hari imyanda ikimenwamo isubira muri kiriya kibaya cya Nyabarongo ikigahumanya cyane ko imyinshi mu myanda ibayo ari itabora.

 

Mu baturage babajijwe, 50% bavuze ko kuba kiriya kibaya cya Nyabarongo cyakwitabwaho cyane ntacyo bibabwiye, 20% bumva ko nta mishanga yacyo ihari mu gihe 1,1 % ariwe wagaragaje ko ahangayikishijwe no guhumana kwa kiriya kibaya.

Bagarutse kandi ku kibazo cyaba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bagirana na Leta mu kwita ku bidukikije aho biyemeza kuzabirinda ariko imyanda ituruka mu nganda zabo no mu magaraje ntibayiteho ikajya kwangiza ikibaya cya Nyabarongo ari naho DGPR yasabye ko amategeko n’amabwiriza byakubahirizwa.

Dr. Gashumba Damascene yavuze ko mu bushakashatsi bakoze,basanze Komite zishinzwe kwita ku bidukikije mu turere zidakora kuko uturere twatanze raporo y’uko ibidukikije bibungabungwa ari 2 gusa muri 30.

Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko Abanyarwanda bagakwiriye gukangurirwa biruseho kwita ku bidukikije bahereye ku myanda iva mu ngo zabo aho bakwiriye gutandukanya ibora n’itabora bitabaye ngombwa ko bikorwa n’abashinzwe kuyitwara.

Nyabarongo igize igice kinini cy’amazi yose y’u Rwanda uheruye ku isoko yo muri Nyungwe ikamanuka ikagera muri Rweru, ikaba Akanyaru hanyuma ikaza gusohoka yabaye Akagera nako kakajya muri Victoria nyuma akaba Nili.

Source: "Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo”-Democratic Green Party of Rwanda (umuryango.rw)