Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera

Nyabarongo
Nyabarongo

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) buvuga ko imigezi yisuka muri Nyabarongo/Akagera hamwe n’ikirere cyo muri icyo cyogogo cy’Uruzi rwa Nil bihumanye.

Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba, avuga ko imyanda ituruka mu ngo ifite uruhare mu guhumanya amazi n’ikirere ku rugero rungana na 47.8%(akurikije imibare y’abamusubije mu bushakashatsi).

Avuga kandi ko mu bantu 90 bakorera ibigo bya Leta, iby’abikorera n’abaturage basanzwe babajijwe, abangana na 24.4% bavuze ko ihumana ry’amazi n’ikirere mu cyogogo(ikibaya) cy’Uruzi rwa Nil ku ruhande rw’u Rwanda, riterwa n’ubuhinzi butarwanya isuri.

Ibivuye mu nganda n’amagaraje bifite uruhare rungana na 18.8% mu guhumanya amazi n’ikirere, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri na bwo ngo bufite uruhare rungana na 10%.

Dr Gashumba avuga ko mu myanda iva mu ngo ihumanya amazi ku buryo bukomeye harimo pamperisi abana baba bitumyemo, Cotex, ibisimba bipfa bikajugunywa ku gasozi ndetse n’amazi yakomotse ku koza ibintu bitandukanye bifite ibinyabutabire.

Dr Gashumba avuga ko kohereza mu mazi (cyane cyane muri Nyabugogo) imyanda ikomeye n’isukika, byateje ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuzimira kw’ibinyabuzima bimwe na bimwe byiganjemo amafi n’ibikeri byabaga mu migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera muri rusange.

Yagize ati “Isha zisigaye muri Pariki y’Akagera gusa, urebe inyoni wagendaga ubona ukiri umwana ko ubungubu ukizibona, ibiti na byo byagiye bihinduka kuko hari ibitagihuye n’imihindagurikire y’ikirere, hakaba haravutse ibindi bishobora guhangana na yo”.

Umuyobozi wa Green Party, Depite Dr Frank Habineza, avuga ko bagiye kubwira inzego zitandukanye zishinzwe gufata ibyemezo, ko guhumana kw’amazi n’ikirere by’u Rwanda birimo kwica ubuzima.

Yagize ati “Abagore n’abagabo basigaye barwara ziriya kanseri mwumva, byose bituruka ku myanda tuba twariye ndetse n’umwuka mubi twahumetse”.

Ishyaka Green Party risaba inzego zitandukanye kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije, hamwe n’agena uburyo bw’imicungire y’imyanda, gufasha abashoramari mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda bakaba bashyirwa muri gahunda ya ‘nkunganire’.

Basaba kandi inzego gucunga neza inganda ku buryo amabwiriza y’ubuziranenge atagomba gusa kureba ibyo zikora, ahubwo ngo yagombye no gusuzuma neza aho izo nganda zohereza ibyasigaye bidakoreshejwe hamwe n’imyanda yaturutse mu bikorwa byazo.

Green Party inasaba ko inkombe z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga zakomeza kuzitirwa n’ibimera byinshi bishobora gukumira isuri, kandi ko amasezerano yo kurengera ibidukikije asinywa n’abakora ubucukuzi akwiriye guhozwaho ijisho kugira ngo yubahirizwe.

By’umwihariko ibigega byakira bikanatunganya amazi mabi ava muri Kigali Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yaremeye mu mwaka wa 2018 ko bizubakwa ku Giticyinyoni, ngo byagombye kuba byaruzuye, ndetse n’ikimoteri cya Nduba cyarimuriwe ahandi gishobora kubyazwa umusaruro.

Green Party inasaba ko inkombe z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga zakomeza kuzitirwa n’ibimera byinshi bishobora gukumira isuri, kandi ko amasezerano yo kurengera ibidukikije asinywa n’abakora ubucukuzi akwiriye guhozwaho ijisho kugira ngo yubahirizwe.

By’umwihariko ibigega byakira bikanatunganya amazi mabi ava muri Kigali Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yaremeye mu mwaka wa 2018 ko bizubakwa ku Giticyinyoni, ngo byagombye kuba byaruzuye, ndetse n’ikimoteri cya Nduba cyarimuriwe ahandi gishobora kubyazwa umusaruro.

 Source: Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera - Kigali Today

Nyabarongo