Ubutumwa bw'Ishyaka mu mpera z'umwaka wa 2021 n'ibiteganijwe gukorwa mu mwaka wa 2022 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ubutumwa bw'Ishyaka mu mpera z'umwaka wa 2021 n'ibiteganijwe gukorwa mu mwaka wa 2022

Mugihe dusoza umwaka twinjira muwundi, Umwaka wa 2021 nkuwawubanjirije n'umwaka waranzwemo n'icyorezo cya Covid19 hakaba harabayeho gahunda za guma-murugo ebyiri, imiryango myinshi ikaba yarapfushije abayo yakundaga, tukaba dufashe uyu mwanya kugirango twihanganishe abo bose babuze abo bakundaga ndetse tunashimire abo bose bitanze kugirango bahangane n'icyorezo bituma  kidakomeza gukwirakwira ndetse no guhitana ubuzima bw'abantu. 

Turashimira cyane abaganga, abakorerabushake, inzego z'umutekano n'abandi bose bitanze batizigama kugirango ubuzima bwa benshi budakomeza kuhazaharira, twihanganishije ababuze akazi ndetse n'imibereho ya buri munsi igahungabana kubera icyorezo n'ingaruka zacyo, reka twizere ko 2022 bizagenda neza.

Nubwo umwaka wa 2021 wabaye umwaka ugoye, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ryashoboye gukora ibikorwa byahurije hamwe abayobozi b'Ishyaka DGPR bo kurwego rw'igihugu barebera hamwe ibibazo bihari ndetse batanga n'ibisubizo byuko byakemuka.

Ishyaka DGPR ryizihije umunsi wahariwe kubungabunga Isi dutuyemo taliki 23 Mata 2021 rigaragaza uko umugezi wa Nile igice cy'urwanda wangizwa, abayobozi bakuru b'Ishyaka basuye umugezi wa Nyabugogo berekana uko wangizwa usukwamo imyanda itandukanye ituruka mubawuturiye ndetse n'imyanda iva muma garage ibyo bikaba byaratumye umujyi wa Kigali ubishakira ibisubizo.

Earth Day Celebration Rwanda: Urgent Action on Water Pollution and Waste Dumping is needed. | Rwanda (rwandagreendemocrats.org)

Abayobozi bakuru b'Ishyaka DGPR nanone taliki ya 22 Gicurasi 2021 barahuye barebera hamwe itegeko rigenga amatora bagaragaza ibitameze neza basaba ko habaho amavugurura banasaba ko  abagize Inteko Ishinga Amategeko y'urwanda bakwiyongera kuko abatora bamaze kwikuba kabiri ugereranije n'abatoraga 2003,  kugeza ubu umubare w'abagize Inteko nturahinduka.

Ishyaka Democratic Green Party ririfuza ko umubare w’abadepite wakongerwa hakanavugururwa uko amatora y’inzego z’ibanze akorwa | Rwanda (rwandagreendemocrats.org)

Taliki ya 16 ukwakira 2021 Ishyaka DGPR ryatangaje kumugaragaro ubushakashatsi kw'ihumana ry’amazi mu cyogogo cy’uruzi rwa Nil mu Rwanda, bikomka ku mazi y’umugezi wa Nyabarongo ndetse n'umugezi wa Nyabugogo, ibi bikorwa byose bikaba byaratangajwe binandikwa n'ibinyamakuru bitandukanye ibya Leta n'ibyigenga; amatereviziyo, amaradiyo atandukanye,  ibinyamakuru byandika,  imbuga nkoranyambaga zitandukanye, tukaba tuboneyeho gushima imikoranire myiza tugirana n'ibitangazamakuru bitandukanye kubwo kwitabira ubutumire bw'Ishyaka DGPR. 

Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera | Rwanda (rwandagreendemocrats.org)

Turashimira Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki mu Rwanda kuko m'ukwakira 2021 ryatumye tugira amahugurwa y'abagore n'urubyiruko b'Ishyaka DGPR yabereye mu ntara enye n'umujyi wa Kigali, m'ugushyingo 2021 Ishyaka nanone ryakiriye abashyitsi b'Ishyaka Rishinzwe Kurengera Ibidukikije ryo mu gihugu cya Suede (Swedish Green Party) basuye abahagarariye Ishyaka DGPR mu ntara enye n'umujyi wa Kigali banabahugura kw'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, turashima kandi ko aba bashyitsi baturutse muri Sweden basuye ubunyamabanga bukuru bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki (NFPO).

Ikindi nuko abahagarariye Ishyaka DGPR mu Inteko Ishinga Amategeko, haba mu mutwe w’abadepite cyangwa Sena bakomeje gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirebana n'amategeko ndetse na gahunda bifitiye akamaro abaturage ibyinshi byagiye binyura mw'itangazamakuru.

Umwaka wa 2022 tuzakomeza gukora ubuvugizi ndetse no gusaba leta impinduka kuri gahunda zifite aho zihurira nibyatuma ubuzima bw'abanyarwanda burushaho kuba bwiza, ndetse no Kubungabunga Ibidukikije, tuzakomeza gukomeza inzego z'Ishyaka ndetse no kongera ubushobozi bw'abarwanashyaka, tuzakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa hagamijwe gushyira mubikorwa intego z'Ishyaka, tuzatangira kandi imyiteguro y'amatora azaba 2023 ndetse na 2024.

Mw'izina ry'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda turashimira abantu bose  badushyigikiye ndetse bakanateza imbere demokarasi n'imibereho myiza y'abanyarwanda.

Tukaba dusoje tubifuriza n'imiryango yanyu kugira iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire wa 2022. 

Dr. Frank Habineza (Depite)

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-DGPR