Ishyaka Green Party ntirishyigikiye ko u Rwanda rwakira abimukira bavuye mu Bwongereza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party ntirishyigikiye ko u Rwanda rwakira abimukira bavuye mu Bwongereza

Migrants to UK-Sky News photo
Migrants to UK-Sky News photo

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) ntirishyigikiye icyemezo cya leta y’u Rwanda yo kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza.

Iri shyaka rirabitangaza nyuma yuko byumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ko u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira ndetse ubu amasezerano akaba yamaze gusinyirwa i Kigali hagati y’ibihugu byombi.

Ishyaka Green Party risobanura ko impamvu ridashyigikiye iyo politiki ari uko u Rwanda ari igihugu gito; gifite ubuso buto ndetse n’umutungo kamere muke ugereranyije n’abaturage barwo.

Mu itangazo rya Green Party bagira bati “U Rwanda rusanzwe rufite ubucucike bw’abaturage benshi kuri kilometerokare ugereranije n’abari mu bindi bihugu bya Afurika, bivuzeko ubutaka dufite budahagije kuri twese ibi bikaba byongera amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse no ku mutungo kamere. Bityo kwakira abimukira baturuka mu Bwongereza bizaba ari umutwaro uremereye bitewe nuko umutungo kamere udahagije.

Icyakora iryo shyaka ntirikumira impunzi zahitamo guhungira mu Rwanda nk’aho zahisemo ariko atari izahisemo kujya mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’u Burayi.

Bityo ngo ntibikwiye ko ibihugu bikize birimo n’u Bwongereza bishyira igitutu n’ubushake bwabyo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo byakire impunzi kuko ibyo bikize bifite amafaranga y’ishyirwa mu bikorwa ry’ubushake bwabyo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bituwe n’abaturage benshi muri Afurika, aho rutuwe n’abasaga miliyoni 13 ku buso bwa kilometerokare  26 338 (km² ), bivuze ko rutuwe n’abaturage 459 kuri kilometerokare.

U Rwanda rwamaze gusinyira kubakira

Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’iy’u Bwongereza muri gahunda y’imyaka itanu, yo kwakira abimukira benshi bari mu Bwongereza  binjiyeyo mu buryo budakurikije amategeko.

Abo bimukira nibagera mu Rwanda bazahabwa  ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo, ababishaka bahabwe akazi nyuma yo gukurikirana amasomo atandukanye.

Muri icyo gihe u Bwongereza buzafasha u Rwanda gushora imari muri serivisi bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo, kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.

Muri urwo rugendo u Bwongereza bwemeje ko buzashora mu Rwanda miliyoni £120 (miliyari zirenga 120 Frw) mu mahirwe atandukanye ku banyarwanda n’impunzi haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.

Avuga kuri ayo masezerano Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagize ati “Ni gahunda ntabwo ari uguterura abantu ngo baze babashyire hano gusa birangirire aho, ni gahunda y’imyaka itanu, mu gutangira tuzakora ku buryo bariya bantu niba banagumye ahangaha babashe gufashwa kubona imirimo binyuze mu kubanza guhabwa ibyangombwa bijyanye n’ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kugira ubuzima muri iki gihugu, kandi banafashwe no kugira aho batura, kuvuzwa, n’ibindi.”

“Ibyo byose byarateganyijwe kandi muri iyo gahunda tuzajya dukomeza tuganira tureba niba hari ibyo twanoza, ariko dutangire kugira icyo dukora.”

Ni bande barebwa n’iyi gahunda ?

Minisitiri w’umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, yavuze ko adashaka kujya mu mibare, ariko ko abantu binjira mu Bwongereza bakoresheje inzira zitemewe cyane cyane banyuze mu mato, ari benshi.

Yakomeje ati “Itsinda ryacu rimaze amezi riza hano, bitari ibiganiro gusa ahubwo ari ukureba uko ubu bufatanye bwatanga umusaruro. Harimo no kureba aho bazaba, ibijyanye n’amategeko, n’ibindi. Dufite gahunda duhuriye yo kubikora.”

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi gahunda igenewe gusa abantu bari mu Bwongereza.

Ati “Iyi gahunda igenewe gusa abantu bashaka ubuhungiro ubu bari mu Bwongereza, ku bandi bashaka kuza mu Rwanda gushaka ubuhungiro cyangwa kuza nk’impunzi muri iki gihugu, hari inzira zisanzwe nizo zizakoreshwa.”

“Ku bandi bashaka ubuhungiro ntabwo bizakora, irareba abantu bashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza kuri ubu.”

Ibizagenderwaho mu gutoranya abakirwa n’u Rwanda

Agaruka ku bizagenderwaho, Priti Patel yagize ati “Umuntu wese winjiye mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko azaba arebwa no kwimurirwa mu Rwanda. Hari ibindi bizagenderwaho mu buryo bwihariye kuko turimo kugerageza gukumira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, hari uburyo bwinshi bafashwa mu bihugu byacu ariko hari n’imbogamizi z’amategeko.”

Minisitiri Biruta we yavuze ko u Rwanda rudashaka kwakira abantu baturuka mu baturanyi

Ati “Ibindi tuzarebaho nka Guverinoma y’u Rwanda ni nko kureba ibijyanye n’imitwarire y’umuntu mu bijyanye n’ibyaha, ndetse twifuza kutazakira abantu bo mu bihugu duturanye bya hafi nka RDC, u Burundi, Uganda, Tanzania, ariko abo ni bamwe.”

Patel yongeyeho ko “Hari uburyo buzaba bukoreshwa mu kugenzura abifuza kuza hano n’abo bazaba bemejwe nk’abashobora kungukira muri iyi porogaramu. Dufite itsinda ryashyizweho rigomba kureba mu madosiye rigashyira ho ibigenderwaho kandi tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda.”

Source: Ishyaka Green Party ntirishyigikiye ko u Rwanda rwakira abimukira bavuye mu Bwongereza - The Source Post

Migrants to UK-Sky News photo