Rubavu: Abarwanashyaka ba Green Party baranenga Urubyiruko rudakora ngo rwabuze igishoro | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Rubavu: Abarwanashyaka ba Green Party baranenga Urubyiruko rudakora ngo rwabuze igishoro

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Rubavu baranenga Urubyiruko bagenzi babo bacyitwaza ko nta Gishoro bafite bagashyira amaboko mu mifuka birengagije ko Leta hari ibyo yakoze birimo nko gutangiza Ikigo BDF gitera inkunga imishinga iciriritse yiganjemo Urubyiruko n’Abagore, ndetse banasaba Leta gushyira imbaraga mu bikorwa mu Gihugu kuko hari ibiva mu mahanga bihenze kandi byagakorewe imbere mu Gihugu.

Ibi babigarutseho ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye iri shyaka baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere, yabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 04 Kamena 2022.

Nishyirimbere Patrick watorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Rubavu avuga ko bishimiye ibyo ishyaka rimaze kugeraho mu bikorwa bagiye bakorera ubuvugizi ariko akanenga Urubyiruko rucyitwaza ko rwabuze igishoro kandi hari ibyo Leta yakoze byabafasha mu gihe bakoze imishinga irimo udushya.

Nijyimbere ati “Urubyiruko ruracyitwaza ko rwabuze igishoro kandi hari ibyo Leta yashyizemo imbaraga nk’Ikigega BDF gitera inkunga imishinga y’Urubyiruko n’Abagore, nibashishikarire gukora imishinga ifatika kandi irimo udushya ikanabafasha guhanga imirimo kuri bagenzi babo.”

Akomeza agira ati “Nk’Urubyiruko twishimiye byinshi ishyaka rimaze kugeraho muri iyi manda y’Abadepite igiye kugera ku musozo, turasaba Leta ko yashyira imbaraga mu bikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) kuko hari ibikorerwa hanze byagakorewe imbere mu Gihugu bikagira uruhare mu igabanyuka ry’ibiciro byatumbagiye ku Isoko.”

Source: Rubavu: Abarwanashyaka ba Green Party baranenga Urubyiruko rudakora ngo rwabuze igishoro – Rwandanews24