Abarwanashyaka ba Green Party bizeye kugira Abadepite 5 mu Nteko Ishinga Amategeko 2023 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Abarwanashyaka ba Green Party bizeye kugira Abadepite 5 mu Nteko Ishinga Amategeko 2023

Abarwanashyaka ba Green Party i Nyamagabe
Abarwanashyaka ba Green Party i Nyamagabe

Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bizeye ko mu matora y’umwaka utaha wa 2023 bazagira abadepite babahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda bashingiye ku byo ishyaka ryabo rimaze kugeraho nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamagabe bahawe n’ishyaka ryabo ku nkingi z’irishyaka, amatora, demokarasi no kurengera ibidukikije.

Bucyeyeneza Norbert, aganira na Rwandanews24 yavuze k nyuma yo gusobanukirwa demokarasi no kubona ibyo ishyaka ryabo ryagezeho n’ubufatanye rifitanye n’ishyaka riri ku butegetsi ngo yizeye ko abadepite 5 bazababona.

Ati: Green Party yakoze ubuvugizi ku mushahara wa Mwalimu none warazamuwe. Ndumva nta cyiza kiruta ko Mwalimu yongerewe umushahara biturutse ku buvugizi bwakozwe n’ishyaka ryacu. Abadepite 5 tuzabagira kuko ibyiza tumaze kugeraho birivugira.”

Mukangoga we avuga ko uretse kuba Mwalimu yarongerwe umushahara, hari n’ibindi ishyaka ryabo ryagizemo uruhare ngo bihabwe umurongo.

Abarwanashyaka ba Green Party bahuguwe kuri Demokarasi

Ati: Mbere y’uko Green Party ikora ubuvugizi kuri mituweli, umuntu yarishyuraga akamara ukwezi atarivuza. Ibyi byarakemutse kuko umuntu asigaye yishyura agahita yivuza.”

Uwera Jacky ufite mu nshingano guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Green Party [komiseri wa Gemder], avuga ko bishimira aho bageze muri demokarasi.

Ati: “Turimo gukora ubuvugizi kuburyo Abadepite bava kuri 80 bakaba 100 bitewe n’uko abaturage biyongereye, hakaba hari ibibazo bigaragara hirya no hino bidakemuka kuko Abadepite aribake batagera ku baturage bose kandi ari intumwa za rubanda. Uyu mubare niwiyongera natwe bizaduha amahirwe yo kugira umubare munini w’abadepite kuburyo wanarenga 5.”

Ishyaka Green Party rifite Abadepite 2 mu Nteko ishyinga Amategeko y’ u Rwanda umutwe w’Abadepite, ikagira n’ umusenateri umwe mu mutwe wa Sena.

Aya mahugurwa yanatorewemo inzego zitari zuzuye hanatorwa inzego z’abagore n’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuko zitari zihari.

Source: Abarwanashyaka ba Green Party bizeye kugira Abadepite 5 mu Nteko Ishinga Amategeko 2023 – Rwandanews24

Abarwanashyaka ba Green Party i Nyamagabe
Uwera Jackie-Komiseri wa Gender