Kayonza: Abarwanashyaka ba Green Party barayisaba gukaza ubuvugizi | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Kayonza: Abarwanashyaka ba Green Party barayisaba gukaza ubuvugizi

Uwera Jackie- Komiseri wa Gender
Uwera Jackie- Komiseri wa Gender

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) barasaba iryo shyaka gukomeza ubuvugizi ku bibazo babona bicyugarije abaturage.

Ni ibyifuzo batangiye mu karere ka Kayonza, aho bahugurwaga kuri gahunda zitandukanye z’iri shyaka, igikorwa cyahuriranye n’amatora y’abahagarariye iryo shyaka muri Kayonza, mu byiciro by’urubyiruko, abagore ndetse n’abayobozi baryo ku rwego rw’akarere.

Umubitsi mukuru w’iryo Shyaka Madame Masozera Jacky yavuze ko iryo shyaka rikomeje inzira yo guharanira no kwimakaza demokarasi mu Rwanda rishyize imbere umuturage.

Agira ati ” Hari byinshi twagezeho, byose ni umusaruro w’ubuvuguzi twakoze. Sitwe tubishyira mu bikorwa ariko dukora ubuvugizi, abatora amategeko n’abandi babifitiye ubushobozi n’uburenganzira bakabikora.”

Muri ubwo buvugizi harimo gusaba ko umuturage yajya yivuza akimara kwishyura mituweli, ngo mu gihe mbere byasabaga gutegereza ukwezi, umuturage akaba yarembera mu rugo rimwe bikamuviramo gupfa yabuze uko yivuza nyamara yarishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

Ibindi bashyize imbere ni uko umuntu wese wujuje imyaka 18 yahabwa icyiciro cye mu gihe ari ngombwa bikorohereza abandi ku bijyanye no kwishyura bwa bwisungane mu kwivuza.

Yababwiye kandi ko iryo shyaka ryakoze ubuvugizi ku misoro y’ubutaka yari yakubwe hafi inshuro enye igasubizwa uko yahoze.

Iryo shyaka kandi ngo ryakoze ubuvugizi ku mibereho ya mwarimu bituma leta iyitekerezaho ku buryo iri kugenda ivugururwa, kugeza aho abarimu bamwe bashyirirwaho isoko ryo guhahiramo nkuko byakozwe ku bari mu nzego z’umutekano.

Mu bundi buvugizi bwakozwe ngo ni uko abana basigaye bafatira ifunguro ku ishuri, bityo bikaba byatuma biga neza nta mbogamizi bafite, ikintu basanga cyanazamura ireme ry’uburezi.

Ku ruhande rw’abarwanashyaka Mushimiyimana Antoinette watorewe kuyobora abagore avuga ko iryo shyaka rikwiye gukorera ubuvugizi abatishoboye bagakomeza kwitabwaho ku bijyanye n’imibereho n’abana babo ntibirukanwe ku ishuri kuko babuze ubushobozi bwo kubishyurira ifunguro ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Uwera Rebecca, visi perezida w’urubyiruko rwo muri iryo shyaka mu karere asaba ko abishyuye mituweli bafashwa kubonera imiti ku bigo nderabuzima aho kuhorezwa kuyigurira hanze.

Mutesi Claudette uhagarariye iryo shyaka mu karere ka Kayonza ashima ubuvugizi iryo shyaka ryakoze ku bijyanye no kubaka amavuriro y’ibanze muri buri kagari, agasaba ko no muri Kayonza byakorwa gutyo; akongerwa kandi agakora neza.

Asaba ko abanyarwanda bafashwa ku kibazo cy’ibiciro. Ati “Turifuza ko ishyaka ryacu ryakora ubuvugizi ku biciro bikomeje gutumbagira bikamanuka.”

Ndikubwimana Emmanuel watowe muri izo komite asaba ko abaturage bakoroherezwa ku bijyanye no kubonera ku gihe icyangombwa cyo kubaka. Asaba kandi ko serivisi zitangirwa mu Irembo nazo zinozwa ngo umuturage akavaha azibonye hatabayeho icyo yita gusiragira, ku Irembo, ku Murenge, ku kagari, umuntu akongera gusubira ku Irembo.

Masozera avuga ko iryo shyaka ritazahwema gukorera ubuvugizi abaturage hagamijwe imibereho yabo myiza.

Source: Kayonza: Abarwanashyaka ba Green Party barayisaba gukaza ubuvugizi - The Source Post

Uwera Jackie- Komiseri wa Gender