U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abajenosideri - Frank Habineza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abajenosideri - Frank Habineza

Honorable Depite Frank Habineza na bagenzi bayoborana Ishyaka Rihananira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko mu rwego rwo koroshya ibibazo, u Rwanda rugomba gutera intambwe rukaganira n’abanyarwanda barwanya ubutegetsi, uretse abasize bakoze Jenoside, byazana umwuka mwiza wa politiki mu gihugu mu kubaka amahoro arambye. Depite Frank Habineza ati : U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abasize bakoze Jenoside

Mu kuganira n’abarwanya ubutegetsi Depite Frank agira ati : Hagomba kubaho ibiganiro by’abarwanya igihugu, harimo imitwe yitwaje intwaro n’abatazitwaje, ibyo nk’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije tubihagazeho, kuko abarwanya igihugu ntituzabarwanya n’imbunda gusa ngo birangire, kuko kubarwanya n’imbunda gusa hari igihe murwana mwabatsimbura ejo bakagaruka, twebwe dushyigikiye ko habaho ibiganiro, uretse abasize bakoze Jenoside nibo bakumirwa mu biganiro"

Ku byerekeye ububanyi n’amahanga Depite Frank Habineza hari ibyo ashima intambwe yatewe ahereye ku bihugu bituranye n’u Rwanda agira ati : Mu guteza imbere umubano mpuzamahanga cyane duhereye ku bihugu duhana imbibi, turashima ko hari intambwe mu mubano na Uganda ndetse n’Uburundi ibiganiro biragenda bijya mu buryo, ariko Congo byasubiye inyuma. 

Turifuza ko byaba byiza kurushaho, tugashima ko n’Umunyamabanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azasura u Rwanda, kugirango amahoro aganze mu Karere k’Ibiyaga Bigari,  Secretary Antony Blinken turamwishimiye ko azaza mu Rwanda kugirango aganire kuri ibyo bibazo bitungane"

Depite Jean Claude Ntezimana : Ishyaka Green Party rinenga inzego z’umutekano ko zirasa mu kico utorotse, rikaba risaba ko bakoresha amasasu y’ibipapuro (Balles en caoutchouc,), akomeretsa ariko atica.

Depite Frank Habineza yakomeje ikiganiro n’abanyamakuru anenga inzego z’umutekano ko rimwe na rimwe zirasa mu kico umuntu ushatse gutoroka, asaba ko bajya bakoresha amasasu y’ibipapuro (Balles en caoutchouc) atica akomeretsa, kuri iyo ngingo Depite Frank agira ati :ikintu cyo kurasa mu kico, kubona abacungagereza, abapolisi, umuntu utorotse gereza bahita bamurasa mu kico agapfa, ibyo bintu byahagarara twasabye ko habaho amasasu y’ibipapuro akabakomeretsa ariko ntibapfe, turasaba ababishinzwe bazagure menshi, ntibazongere kurasa mu kico kuko iyo umuntu apfuye ntagaruka n’umuryango we usigara ufite urwango rudashira ; nk’ufunzwe yibye inkoko bakamurasa agapfa kandi yagombaga gufungwa amezi atatu agataha iwe , [biba bibaje cyane]"

Abanyamakuru babajije ibibazo byose bari bafite ku mikorere ya Green Party, kandi byose Depite Frank Habineza na bagenzi be babibonera ibisubizo ntawaniganywe ijambo.

Mu byo Ishyaka ryishimira ni uko ku byerekeye ubutaka bw’umuturage hari icyakozwe, nubwo bitaranozwa neza ariko ubukode bw’ubutaka bwavuye ku myaka 25 bugera ku myaka 99. 

Ku mushahara wa mwarimu, abasirikare n’abapolisi hari icyakozwe, nk’uko ishyaka ryakomeje kubikorera ubugizi.

Ishyaka Green Party, rimaze imyaka irenga icumi rikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ryagiye ryaguka ku buryo mu mpande zose z’u Rwanda rifite abayoboke baryitangira uko bukeye uko bwije.

Source:Ukuri ijabo ryawe - http://ijabo.net/?U-Rwanda-rugomba-kuganira-n-abarwanya-ubutegetsi-uretse-abajenosideri