Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’URwanda akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGP) mu Rwanda, Dr Frank Habeneza, avuga ko hakwiye gushyirwaho ikigo na Leta y’u Rwanda gishinzwe gukemura amakimbirane y’apolitike y’abari mu gihugu n’abari hanze yaco mu rwego rwo kugirango u Rwanda rubeho rufite umutekano usesuye”.
Ati:”Abarwanya leta n’abari muri leta ,twifuza ko bahura bakaganira, Leta yafata iyambere muri ibi biganiro, bikajya bibera no mu bindi bihugu nko mu Bwongereza, muri Amerika muri Afurika n’ahandi, bibaye abanyarwanda n’abaturarwanda bakizera umutekano w’igihe urambye.
Akomeza agira ati”dushyigikiye Leta ko iganira n’abatavuga rumwe bayirwanya nkuko twabisabaga igihe [twiyamamazaga]
Twishimira ibyamaze gukorwa birimo kongera umushahara w’amwalimu no gutanga imbabazi kubari muri gereza ndetse n’abamwe mu Banyapolikike bahawe imbabazi harimo n’abantu 2000 bafunguwe kumbabazi za Perezida wa Repuburika ”.
Tubibutse ko yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Tariki ya wa 5 Kamena 2022, I Kigali.
Hon Dr Frank Habineza yasoje ikiganiro avuga ko ibi biramutse bidakozwe nta mutekano usesuye abantu bakizera.
Ati”kuganira n’abarwanya ubutegetsi bw’URwanda ,byatanga umusaruro urabye, ibi biganiro bibayeho twakumvikana, kuko ndizera neza ko dushyize hamwe ntacyananira abanyarwanda, uretse abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibyabo bigira uko bigenda”.