Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi yo Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyira imbaraga mu kibazo cy’abantu baburirwa irengero.

Ni mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2022, mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi w’ir'Ishyaka yanenze bimwe mu bibazo leta yirengagiza, ashima ibyo imaze kugeza ku baturage b’u Rwanda, agira n’ibyo asaba ko byakemurwa.

Dr Habineza abisabye nyuma y’uko hari umwe mu banyamuryango b’ishyaka abereye umuyobozi waburiwe irengero witwa Jean Damascene Munyeshyaka.

Ati “Turifuza ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yadufasha kurwanya ikibazo cy’abantu baburirwa irengero, bikarangira bibagiranye burundu.”

“Niba umuntu yakoze icyaha afungwe aho kugirango umuryango we umubure burundu, ntibamenye amakuru ye niba akiri muzima cyangwa yarapfuye.”

Mu byo Dr Habineza yasabye Leta, harimo ko yatanga uburenganzira bwa burundu ku butaka bw’umuturage igakuraho n’umusoro kuri ubwo butaka.

Mu byo yishimiye ko byagezweho harimo ko Leta yongereye umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma y’uko avuga ko iki ari kimwe mu byo ishyaka ayobora ryari ryasabye Leta, [ ariko yongeraho ko n'abarimu baza kaminuza nabo batekerezwaho vuba, umushahara wabo nawo ukwongerwa]

Source: Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero – kigalitimes – Home of information