Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.”

Hashize iminsi Dr Habineza ashyirwa ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter, ndetse hari abasabye ko yegura ku mwanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, abandi bagera kure bavuga ko ibyo yavuze yabikurikirwanwaho mu nkiko.Asubiza ibibazo UMUSEKE wamubajije niba nta bantu ku giti cyabo bamuhamagara bamushyira ku gitutu, yavuze ko ntabo.

Yasobanuye neza, ibyo yavuze byo kuganira n’abatavuga rumwe na Leta.

Ubutumwa yatwandikiye kubera ko yari mu nshingano nyinshi nk’uko abivuga, agira ati “Ibyo twavuze byari bisanzwe biri muri Manifesto y’Ishyaka DGPR (Green Party of Rwanda) y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri 2017 ndetse n’ay’Abadepite ya 2018. Manifesto iri ku mugaragaro ndetse no kuri Website: www.rwandagreendemocrats.org. Twabivuze bwambere turi mu Karere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida muri 2017.”

Mu ngingo 10 Dr Habineza yakubiyemo igisubizo cye, avuga ko mu minsi ishize (tariki 5 Kanama, 2022) mu kiganiro n’Abanyamakuru “twabigarutseho dusuzuma ibimaze kugerwaho n’ibitarakorwa muri Manifesto yacu y’amatora y’Abadepite ya 2018. Bivuze ko iyi atari dossier nshyashya.”

Ati “Nta mazina y’abantu bihariye twavuze, twabivuze muri rusange, havuyemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Twasobanuye ko FDLR itarimo.”

Dr Frank Habineza avuga ko mu kiganiro Murisanga ku Ijwi rya America, VOA, bamubajije gutanga ingero z’abatavuga rumwe na Leta.

Ati “Niho navuze ko bahari mu gihugu no hanze ko hari  n’abashatse kwiyamamaza ntibyakunda, ko hari n’abagarukiye i Nairobi. Aho niho habaye “intentional misinterpretation” (gusobanura nabi nkana ubutumwa)  cyangwa kwirengagiza nkana ku bantu bamwe bahisemo kurema no gutsindagira ibyo tutavuze.”

Frank Habineza avuga ko urutonde (List) rw’abagomba kuganira na Leta atari Green Party ishinzwe kuzarukora, cyangwa gutegura ibyo biganiro.

Ati “Icyingenzi nyamukuru ni ukwemeranya kuri principe, noneho nyuma hakabona kujyaho uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ’mechanisme d’application’. Twumva bibaye bikunze  icyo gihe Leta niyo yamenya abatumirwa. Ikindi twavuze ni uko na societe civile hamwe n’abanyamadini n’abafite inararibonye ku mateka y’igihugu batumirwa ndetse ibiganiro nk’ibi bikaba byayoborwa n’abantu bafite inararibonye nka Mzee Tito Rutaremara.”

Bakeneye amahugurwa ….

Dr Habineza avuga ko abantu bamwe bahisemo kwirengagiza nkana ukuri kw’ibyo yavuze.

Ati “Twabikoze nk’Ishyaka, kandi turi Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ntabwo ari igitangaza iyo ababogamiye ku Ishyaka riri ku butegetsi babibona ukundi, iyo ni yo Demokarasi, kandi turabona “debate” (ibiganiro) yaratangiye kandi ni byiza.”

Yakomeje agira ati “Nk’Ishyaka dutanga ibitekerezo nta migambi mibi tugamije ku gihugu cyacu. Icyo tugamije ni umutekeno, amahoro n’amajyambere birambye (sustainable security, peace and development).”

Dr Frank Habineza avuga ko bimaze kugaragara ko “hakenewe guhugura abantu ku byerekeye ’sustainable peace and Security’.”

Source: Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo – Umuseke

Dr.Frank Habineza