Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya

Bamwe mubaturage batazi neza icyo iyi mvugo Kutavuga rumwe n’ubutegetsi  ivuga batekereza ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta riba riyirwanya. Nyamara nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR , kutavuga rumwe ni nk'uko imboni ziba zireba mu mpande zose, bigatuma hashakwa uburyo bwiza bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari.

Ibi yabigarutseho ubwo ir'Ishyaka ryari mubikorwa byo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri 2018, aho yagereranije ishyaka riri k’ubutegetsi nk’umukenyero , hanyuma iritavuga rumwe naryo rikaba umwitero. Bivuze ko umukenyero n’umwitero byunganirana.

Ibi yongeye kubisobanurira abantu ubwo uyu muyobozi yibasirwaga n’abantu batandukanye kubera ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 05 Kanama 2022 , akagaragaza ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’amashyaka atavuga rumwe nayo harimo n'akorera hanze y’igihugu, benshi bakibwira ko avuze abasize bahekuye u Rwanda , nyamara  atari byo yavuze, akaza kubisobanura bikumvikana neza.

Yanagarutse ku ijambo umuyobozi wa RGB Dr Uster Kayitesi  wari yavuze ko mu Rwanda tudakeneye amashyaka atavuga rumwe na Leta , uyu muyobozi amumenyesha ko usibye no kuba igihugu cyacu cyemera imitwe itandukanye ya Politiki ntahataba aya mashyaka yewe no muri Amerika niko bimeze.

Ir'Ishyaka rikunze kugaragara ritanga ibitekerezo kubibazo byinshi byugarije abenegihugu, ndetse n’uburyo bwo kubishakira umuti urambye, ubu rifite abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko Umutwe w'Abadepite ndetse n’umwe uri mu mutwe wa Sena.

Source: Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya - Rwanda Tribune