Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50% | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50%

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu.

Source: Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50% (bwiza.com)

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay’abadepite mu mwaka utaha w’2024, ku ya 30 Mata 2023, Ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu bagize urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa barihagarariye mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru maze bitoramo abayobozi.

Mu kiganiro kirambuye, Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza, yagejeje ku rubyiruko, yibanze cyane cyane ku ntego nyamukuru y’ishyaka, zirimo guharanira uburinganire mu mibereho y’abantu, kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose, kudakemura ibibazo byose biciye mu ntambara ahubwo hakimakazwa umuco w’amahoro, bityo ibibazo bigakemukira mu biganiro, guharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye ndetse no kugira uruhare mu matora (demokarasi) n’ibindi.

Dr Habineza yakomeje agaragariza urubyiruko bimwe mu byakozwe mu gihugu kubera ubuvugizi bw’ishyaka, birimo kuzamura umushahara wa mwarimu, gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga n’ibindi.

Aganira n’Umunyamakuru wa BWIZA, Dr Habineza yavuze ko icyari kigamijwe mu guhuriza hamwe abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka mu turere kwari kugira ngo bashyireho urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru no kubasobanurira ibyiza by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho ngo ishyaka rya Green Party rishigikiye ko mu buyobozi abagabo n’abagore bagomba kuba 50%.

Yaguze ati: "Mu mahame y’ishyaka, dufitemo ihame ryo kurengera uburenganzira bwa muntu ari na ho dushingira tuvuga guteza imbere umugore kugira ngo na we agire uburenganzira bungana n’ubw’umugabo kuko mu rwego rwa politiki tuzi ko Leta y’u Rwanda yo yashyizeho gahunda yuko nibura 30% igomba kuba imyanya y’abagore mu nzego z’ubuyobozi ariko twe twafashe ko nibura byaba 50% kuko twabyise ’Gender parity’. Ni gahunda dushaka gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo imyanya tuyisangire neza n’abagore kuko na bo bashoboye aho gusanga mu ishyaka Perezida na Visi Perezida ari abagabo ari byo tudashaka ahubwo ko abagore n’abagabo bagomba kungana kandi uwo muco tuwukwize mu gihugu hose kuko ari byo byahindura guhezwa k’umugore ntibagire ijambo rifatika kandi bari mu ishyaka kuko iyo bunganirana, buri wese agira ijambo noneho umuryango ugatera imbere n’ishyaka rigakomera."

Dr Habineza abona abagore bakwiye guhabwa imyanya y’ubuyobozi 50%

Bamwe mu rubyiruko bo muri Green Party baganiriye na BWIZA bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Mukabihezande Justine watowe nk’uhagarariye ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko yinjiye muri Green Party kugira ngo azatange umusanzu we mu kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu muryango nyarwanda.

Mukabihezande yagize ati: "Nk’urubyiruko, ni ngombwa ko tugomba kurengera ibidukikije, dutandukanya imyanda ibora n’itabora kuko iyo bivanze bishobora kwangiza ibidukiije na byo bikangiza ikirere ari nabyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu."

Yakomeje ashima n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu buyobozi kuko ngo n’abagore bashoboye. Ati: "Ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire ni ngombwa kuko natwe turashoboye ari na yo mpamvu iryo hame ndishyigikiye kuko umugore na we agomba kugira ijambo aho ari hose ku buryo mu buyobozi babaye 50% by’abagore na 50% by’abagabo bizakemura ikibazo cyariho cyo kwitinya ku bagore aho twishyiragamo ko niba hari ikintu kigiye kujyaho, tuvuge ngo kireba abagabo gusa. Oya! Natwe turashoboye, si bya bindi bya kera aho umugore yavugaga yagera mu rugo agakubitwa kuko nk’ubu maze gutorwa ngo mpagararire urubyiruko rw’ishyaka Green Party mu ntara y’amajyaruguru nkungirizwa n’umugabo ni ikintu gikomeye kigaragaza ko dushoboye. Ni umwanya nishimiye cyane kubona abantu bagera hafi ku 100 bakugirira icyizere kandi harimo n’igitsinagabo benshi."

Mukabihezande watorewe guhagararira Green Party mu Majyaruguru

Mugenzi we witwa Muhirwa Assouman avuga ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu bimakaza umuco wo kurengera ibidukikije no guharanira Demokarasi. Yagize ati: "Nk’uko ishyaka ryacu riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribivuga, tugomba gushishikariza abantu kuyibonamo kuko umuntu wese agomba kugira igitekerezo no kugitanga kandi kikakirwa naho kubijyanye no kurengera ibidukikije, tuzaharanira kumvisha abaturage ko gukoresha ifumbire y’imborera ari byiza cyane kurusha gukoresha imvaruganda kuko yangiza ubutaka nubwo itanga umusaruro ariko gukoresha imborera bizagabanya za ngaruka zirimo n’uburwayi butandukanye ku buzima bwa muntu."

Muhirwa na we ari mu bayobozi b’urubyiruko ruri muri Green Party rwo mu Majyaruguru

Komiseri mu ishyaka Green Party, Mwiseneza Jean Marie Vianney, yaganirije urubyiruko ku bidukikije nk’inkingi imwe y’ishyaka n’uburyo bigomba kurengerwa no kubungwabungwa, hirindwa gutema amashyamba uko biboneye, ahubwo hakimakazwa umuco wo gutera ibiti byinshi.

Mwiseneza yanavuze kandi kuri bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije harimo ihindagurika ry’ikirere, ikoreshwa ry’imiti yo mu nganda, imyotsi ihumanya umwuka duhumeka, gutema amashyamba n’ibindi kuko ari byo bitera ingaruka z’indwara zitandukanye n’ihindagurika ry’ibihe.

Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere. Rihamagarira abantu kujya muri politiki, rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida.

Dr Habineza yaganirizaga urubyiruko byinshi ku ntego za Green PartyUmushyitsi Mukuru waturutse muri Sweden yitabiriye iyi nama