Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] batoye Dr Frank Habineza nka perezida w’iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, banahita bemeza ko azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ahagarariye Ishyaka.

Dr Habineza usanzwe ari n’Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange [Congres] y’iri shyaka.

Amatora nk’aya yaherukaga mu 2018, ari nayo yongereye manda Dr Habineza yo kuyobora iri shyaka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Habineza yavuze ko icy’ibanze ari ugushimira abarwanashyaka bamugiriye icyizere n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati "Abarwanashyaka bongeye kungirira icyizere kuko babonye ko mfitiye imigambi myiza ishyaka ndetse n’Abanyarwanda kubera ko cyane cyane n’imigabo n’imigambi twiyamamarijeho ari ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, byinshi byabashije kugerwaho."

"Hejuru ya 70% y’ibyo twasabaga ko bikorwa byose byarakozwe."

Dr Habineza avuga ko kuri ubu yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko ari umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Ati "Ubu ndi umukandida ku mwanya wa Perezida, umwaka utaha. Ni icyizere baba bangiriye kandi gishingira ku bikorwa bifatika."

"Abanyarwanda bamenye ko turi ba bantu ibyo bavuga ko tuba tubihagazeho ko tutabeshya kubera ko ibyo twabijeje byinshi byabashije kugerwaho, birigaragaza, Leta y’u Rwanda yarabyemeye, nibakomeza kutugirira icyizere ibibazo byabo bizagenda bikemuka dufatanyije n’izindi nzego."

Mu 2017 nabwo Dr Habineza yariyamamaje agira amajwi 0,48%. Aya matora yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%.

Abandi batowe muri Komite Nyobozi ya DGPR-Green Party harimo Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Depite Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone, Masozera Icyizanye Jacqueline atorerwa kuba Umubitsi Mukuru naho Uwera Jacqueline atorerwa kuba Umuhuzabikorwa unashinzwe n'itumanaho .

Mu bindi byaranze Inteko Rusange ya DGPR-Green Party harimo kuvugurara amwe mu mategeko y’iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo ndetse n’umurongo biyemeje kugenderaho.

Ubusanzwe abagize komite bari basanzwe ari icyenda naho umubare w’abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo bakaba barindwi.

Ni ibintu bavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye, gusa mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari batanu gusa.

Andi mavugurura yakozwe na DGPR-Green Party ni ajyanye n’itegeko rigenga manda ya komite nyobozi, aho yari imyaka itanu yongerwa inshuro ebyiri ariko kuri ubu iyo myaka ikaba ishobora kongerwa mu buryo buhoraho, biciye mu matora.

Source: Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda - IGIHE.com