Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n’Ishyaka badatewe impungenge n’amashyaka akomeje kwishyira hamwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora ateganijwe uyu mwaka agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere yahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba.
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bo mu Ntara y’Iburasirazuba, batoye abakandida 14 bazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Babatoye mu nama rusange y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera.
Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [ DPGR-Green Party] Hon. Dr. Habineza Frank, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko teka rishyiraho umushahara fatizo mushya waheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo [MIFOTRA].
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko rikorera Abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza hafi ya byose byamaze gukorwa. Yagize ati:
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko.
Harabura amezi atatu kugira ngo hatangire ibikorwa bijyanye n’amatora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika cyane ko ari wo mwaka wa mbere agiye kuba ahujwe.
Amashyaka ndetse n’abanyapolitiki batandukanye mu Rwanda batangiye gukora ibikorwa bitandukanye by’imyiteguro iganisha kuri ayo matora.
Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni umwe mu bashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2017.
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda, Green Party (DGPR), riri mu bikorwa bitandukanye byo gushyiraho inzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye kugeza ku rwego rw’igihugu, aho kugeza ubu bamaze gushyiraho ubuyobozi bw’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe na leta, Dr. Frank Habineza, avuga ko gushyiraho izi nzego kugeza ku rwego rw’igihugu, ari igikorwa cy’ingenzi kandi cyerekana ugukomera kw’ishyaka ndetse n’iterambere.