Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda | Page 2 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda

#Rwanda: Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore mu Ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu

Muri kongere yaberaga mu mujyi wa Kigali, y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda (Democracy Green party of Rwanda) yari imaze iminsi ibiri kuva Tariki 16-17/12/2023 yasojwe n’amatora, Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore bo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu, naho Wibabara Joan atorerwa umwanya wa Visi perezida, Mukeshimana Jacqueline yatorewe kuba umunyamabanga naho Umutoni Jeanne d’Arc yatowe ku mwanya w’umubitsi, hatowe komite y'abantu 11.

English

Rwanda - Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije

Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru igiyeho.

English

Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

English

Ishyaka rya DGPR-Green Party ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka  mu mujyi wa Kigali.

English

Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR.

Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro cyibanze ku mahame, imigabo n’imigambi by’iri shyaka.

English

Green party yari yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza

Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.

English

Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi bakaza kubahinduka ku munota wa nyuma.

English

Aho bitandukaniye na 2017, ubu tumaze imyaka 5 dukora politike – Frank Habineza ushaka gusimbura Kagame

Umukuru w'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha.

Mu nteko rusange y'ishyaka yabaye ku wa gatandatu, Depite Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka mu yindi manda y'imyaka itanu, anatangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu 2024.

English

Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] batoye Dr Frank Habineza nka perezida w’iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, banahita bemeza ko azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ahagarariye Ishyaka.

Dr Habineza usanzwe ari n’Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange [Congres] y’iri shyaka.

Amatora nk’aya yaherukaga mu 2018, ari nayo yongereye manda Dr Habineza yo kuyobora iri shyaka.

English

Dr Frank Habineza yahishuye igikwiye kwitonderwa kiri mu bitiza umurindi indwara zica benshi mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukijije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye abahinzi bo mu Rwanda kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ari imwe mu bikomeje guteza indwara zirimo Cancer, Diabetses n’izindi zihitana abatari bacye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo muri iri shyaka rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurimo urukora ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze abatari bacye mu Rwanda.

English

Pages