Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda / Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu Ishyaka Green Party ruvuga ko rubona bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi.
Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.
Yagize ati "Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki idasenya. Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi yo Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyira imbaraga mu kibazo cy’abantu baburirwa irengero.
Ni mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2022, mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi w’ir'Ishyaka yanenze bimwe mu bibazo leta yirengagiza, ashima ibyo imaze kugeza ku baturage b’u Rwanda, agira n’ibyo asaba ko byakemurwa.
Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’URwanda akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGP) mu Rwanda, Dr Frank Habeneza, avuga ko hakwiye gushyirwaho ikigo na Leta y’u Rwanda gishinzwe gukemura amakimbirane y’apolitike y’abari mu gihugu n’abari hanze yaco mu rwego rwo kugirango u Rwanda rubeho rufite umutekano usesuye”.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) ntirishyigikiye icyemezo cya leta y’u Rwanda yo kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza.
Iri shyaka rirabitangaza nyuma yuko byumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ko u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira ndetse ubu amasezerano akaba yamaze gusinyirwa i Kigali hagati y’ibihugu byombi.