Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda: DGPR), riravuga ko Guverinoma iri kureba ku nyungu gusa ntirebe ingaruka kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, bizateza abanyarwanda.
Ku wa Mbere tariki 15 nibwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatoye umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya y’ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire ku butaka bw’u Rwanda.