Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko rikorera Abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza hafi ya byose byamaze gukorwa. Yagize ati:
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko.
Harabura amezi atatu kugira ngo hatangire ibikorwa bijyanye n’amatora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika cyane ko ari wo mwaka wa mbere agiye kuba ahujwe.
Amashyaka ndetse n’abanyapolitiki batandukanye mu Rwanda batangiye gukora ibikorwa bitandukanye by’imyiteguro iganisha kuri ayo matora.
Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni umwe mu bashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2017.
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite.
Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na Uwineza Deliphine, Nyamagabe ihagarariwe na Nkurunziza Emmanuel na Mutuyimana Louise, Akarere ka Nyanza kakaba kari gahagarariwe na Nsengumukiza Valery na Ingabire clemantine.
Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije( Democratic Green Party of Rwanda),Hon Dr Frank Habineza avuga ko icyemezo cyafashwe na Leta y'u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda, kigomba gukemurwa n'impande zombi biciye muri Diporomasi,abaturage bagakomeza guhahirana.
Ibi Hon Dr.Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024,mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo we n'abandi bayobozi bari bitabiriye Kongere y'abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu Mujyi wa Kigali.
Mu nteko rusange y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) yo mu mujyi wa Kigali abarwanashyaka basabye ko haba ho guhindura ifunguro imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda bahabwa ntibahabwe impungure z’ibigoli zihoraho.
As we come to the close of the year 2023, the Democratic Green Party of Rwanda wishes to appreciate all Rwandans and different State institutions for the great achievements reached. We also take on this opportunity to wish you all a happy and prosperous new year 2024.
Imikino ya EALA Games yahurizaga mu Rwanda Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasojwe isiga u Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu makipe yitwaye neza.
Iyi mikino yakinwaga ku ncuro yayo ya 13, yaberaga mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 Ukuboza. Yari igamije ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo hagati y’abagize inteko ishinga amategeko zigize EAC.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda, Green Party (DGPR), riri mu bikorwa bitandukanye byo gushyiraho inzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye kugeza ku rwego rw’igihugu, aho kugeza ubu bamaze gushyiraho ubuyobozi bw’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe na leta, Dr. Frank Habineza, avuga ko gushyiraho izi nzego kugeza ku rwego rw’igihugu, ari igikorwa cy’ingenzi kandi cyerekana ugukomera kw’ishyaka ndetse n’iterambere.