Rwanda | Page 7 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Rwanda

Hashyirweho Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike, bizatanga amahoro arambye

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera.

English

Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi yo Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyira imbaraga mu kibazo cy’abantu baburirwa irengero.

Ni mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2022, mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi w’ir'Ishyaka yanenze bimwe mu bibazo leta yirengagiza, ashima ibyo imaze kugeza ku baturage b’u Rwanda, agira n’ibyo asaba ko byakemurwa.

English

Mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike nibwo twakwizera umutekano w’igihugu urambye – Hon-Dr Frank Habineza

Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’URwanda akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGP) mu Rwanda, Dr Frank Habeneza, avuga ko hakwiye gushyirwaho ikigo na  Leta y’u Rwanda  gishinzwe gukemura amakimbirane y’apolitike y’abari mu gihugu n’abari hanze yaco mu rwego rwo kugirango u Rwanda rubeho rufite umutekano usesuye”.

English

Depite Frank Habineza yagaragaje umuti w’iraswa mu cyico kw’abatoroka gereza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategako y’uRwanda, Dr Frank Habineza, yasabye abacungagereza bo mu Rwanda kutajya barasa mu cyico abagororwa cyangwa imfungwa mu gihe batorotse ndetse byaba ngombwa hagakoreshwa amasasu atica y’ibipapuro.

English

U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abajenosideri - Frank Habineza

Honorable Depite Frank Habineza na bagenzi bayoborana Ishyaka Rihananira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko mu rwego rwo koroshya ibibazo, u Rwanda rugomba gutera intambwe rukaganira n’abanyarwanda barwanya ubutegetsi, uretse abasize bakoze Jenoside, byazana umwuka mwiza wa politiki mu gihugu mu kubaka amahoro arambye. Depite Frank Habineza ati : U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abasize bakoze Jenoside

English

Depite Frank Habineza Arasaba Leta Gushyikirana n'Abo Batavuga Rumwe - VOA

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukijije mu Rwanda, Depite Frank Habineza amaze guha ikiganiro abanyamakuru, aho yumvikanye asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo.

Rwanda: Umuyobozi wa Green Party Arasaba Ubutegetsi Kuganira n'Abo Batavuga Rumwe (radiyoyacuvoa.com)

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Tim Ishimwe amaze kuvugana nawe, amubwira impamvu ibiganiro nk’ibi ari ngombwa.

English

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party riratabariza Dr.Kayumba Christopher umaze igihe afunzwe binyuranije n’amategeko

Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR yanenze uburyo abantu bakekwaho ibyaha bafungwa,binyuranije n’amategeko Aho usanga benshi barakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, nyamara ugasanga bararengeje imyaka bataraburana ngo bahamwe n’ibyaha cyangwa se ngo bagirwe abere, batanze urugero kuri Dr Kayumba Christoper

English

Rwanda: Democratic Green Party wants over 50% of Rwanda’s territory to be covered by forests

While Rwanda continues to enjoy the fact that it has fulfilled its commitment to have 30% of the national territory covered by forests, the Democratic Green Party of Rwanda requests that this cover continue to expand up to over 50% of the national land.

Green Party made the remark on Friday, 05 August 2022 during a press conference that tackled various subjects including the environment.

English

Kayonza: Abarwanashyaka ba Green Party barayisaba gukaza ubuvugizi

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) barasaba iryo shyaka gukomeza ubuvugizi ku bibazo babona bicyugarije abaturage.

Ni ibyifuzo batangiye mu karere ka Kayonza, aho bahugurwaga kuri gahunda zitandukanye z’iri shyaka, igikorwa cyahuriranye n’amatora y’abahagarariye iryo shyaka muri Kayonza, mu byiciro by’urubyiruko, abagore ndetse n’abayobozi baryo ku rwego rw’akarere.

Umubitsi mukuru w’iryo Shyaka Madame Masozera Jacky yavuze ko iryo shyaka rikomeje inzira yo guharanira no kwimakaza demokarasi mu Rwanda rishyize imbere umuturage.

English

Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro

Ishyaka riharanira  Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ko u Rwanda rwagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubarasa mu cyico bagapfa.

Dr Habineza, Umuyobozi waryo yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki 5 Kanama 2022.

Habineza avuga ko muri manifesto yabo bari basabye ko ibyo kurasa mu cyico abakekwaho ibyaha bihagarara, ariko akaba abona bigikomeza, bityo agasaba ko hari icyakorwa.

English

Pages