Umusoro | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Umusoro

Green Party yashimye Leta yumvishe gutaka kw’abaturage k’umusoro w’umutungo utimukanwa

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rihagarariwe na  Depite Dr. Frank Habineza ryashimye Guverinoma y’u Rwanda yumvishe gutaka kw’abaturage ikarekeraho umusoro wari usanzweho ku mutungo utimukanwa.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko impinduka zari zabaye mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa urimo uw’ubutaka zibaye zikuweho, abantu bakazakomeza gusora uko basoraga mu 2019.

Ni nyuma yo kwinuba kwa benshi bari bamaze igihe bagaragaraza ko uwo musoro uhanitse cyane bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

English

Ibyifuzo bya Green Party ku musoro w’ubutaka, ibibanza n’inzu

Ingingo imaze iminsi ivugwaho mu Rwanda ni ijyanye n’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage yagiyeho mu mwaka wa 2018, yongereye imisoro ku butaka, ubukode bw’inzu n’ibibanza bidakoreshwa.

Kuva ryasohoka kugeza ubu ntabwo ryavuzweho rumwe ndetse mu mpera za 2019 urukiko rw’Ikirenga rwararegewe rusabwa gutesha agaciro zimwe mu ngingo zirigeza, icyakora imwe niyo yonyine yateshejwe agaciro.

English