General News | Page 2 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

General News

Green Party irifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka

Abarwanashyaka bo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) bitabiriye congress baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, basabye ko abazabahagararira mu Nteko ishingamategeko kuzabakorera ubuvugizi ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko bikaba byagabanuka.

English

Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo

Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na Uwineza Deliphine, Nyamagabe ihagarariwe na Nkurunziza Emmanuel na Mutuyimana Louise, Akarere ka Nyanza kakaba kari gahagarariwe na Nsengumukiza Valery na Ingabire clemantine.

English

Dr Frank Habineza yagizwe Ambasaderi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens Ambassador)

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democatric Green Party of Rwanda) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’umuryango uhuza amashyaka arengera ibidukikije na demokarasi ku Isi.

Dr Habineza yahawe iyi nshingano hashingiwe ku muhate yagize mu kurengera ibidukikije n’ibyo yagezeho kuva mu 2018 ubwo yari ahagarariye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.

English

Green Party irifuza ko abategura Umushyikirano batajya bawusanisha n’ishuli

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.

Umukuru w’Igihugu ni we utumiza, akanagena abitabira inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akanayiyobora, aho imyanzuro yayo ishyikirizwa inzego zibishinzwe, kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

English

Democratic Green Party of Rwanda Congress: Paving the Way for the 2024 Elections in Rwanda

The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) organized the Kigali City party congress that was a platform to give contributions to the party manifesto and elect the parliamentary candidates from the city who will represent them in the next coming elections due in July 2024. The event was held on January 26th, 2024, in Gasabo district, Kigali.

English

Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije( Democratic Green Party of Rwanda),Hon Dr Frank Habineza avuga ko icyemezo cyafashwe na Leta y'u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda, kigomba gukemurwa n'impande zombi biciye muri Diporomasi,abaturage bagakomeza guhahirana.

Ibi Hon Dr.Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024,mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo we n'abandi bayobozi bari bitabiriye Kongere y'abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu Mujyi wa Kigali.

English

Democratic Green Party’s Vision for Sports in Every Cell In Rwanda

In a significant gathering, the Democratic Green Party of Rwanda convened its first congress of 2024, fostering unity among the youth, women, and party members to deliberate on the party’s manifesto.

Held on January 26th, 2024, in Kigali City, the Green Party congress for Kigali City served as a platform for diverse discussions covering justice, genocide ideology prevention, human rights, sports, and entertainment.

English

Abarwanashyaka ba Green Party basabiye abagororwa indyo yuzuye

Mu nteko rusange y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) yo mu mujyi wa Kigali abarwanashyaka basabye ko haba ho guhindura ifunguro imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda bahabwa ntibahabwe impungure z’ibigoli zihoraho.

English

Abashaka gutera u Rwanda ntacyo byabagezaho- Dr. Frank Habineza

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije,(Democratic Green Party Rwanda, DGPR), ashimangira ko abashaka gutera u Rwanda nta kintu na kimwe bizabagezaho kuko intambara itubaka ahubwo isenya n’ibyagezeho

Yavuze ko ishyaka abereye Umuyobozi ryifuza ko habaho umubano mwiza hagati  y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, uzagerwaho binyuze mu nzira y’ibiganiro.

English

Democratic Green Party of Rwanda End of Year Message, 31st December 2023

As we come to the close of the year 2023, the Democratic Green Party of Rwanda wishes to appreciate all Rwandans and different State institutions for the great achievements reached. We also take on this opportunity to wish you all a happy and prosperous new year 2024.

English

Pages