General News | Page 5 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

General News

Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.

English

Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye

Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017, DGPR-Green Party  yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.

English

Urubyiruko rwo mu ishyaka Green party ryashinze urubuga rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR Green Party) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuye n'urundi rwaturutse muri Congo, Madagascar, Kenya, Suede na Denmark rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika),  rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y'Igihugu y’urubyiruko rwa Green Party (National youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.

English

Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DGPR Green Party ryashyizeho abayobozi b'ibyiciro byihariye by'abagore n'urubyiruko

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda -DGPR Green Party, yasobanuye impamvu yatumye hashyirwaho abayobozi bayobora ibyiciro byihariye ari ibyagagore n'urubyiruko.

English

Dore Ibyaranze Kongere y’urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda - Green Party ( Amafoto)

Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda  rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw'igihugu ku itariki ya 16/9/2023.

Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa   kongere byari byifashe:

English

Dr. Frank Habineza Joins Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing

Rwandan Politician and Member of Parliament Dr. Frank Habineza has joined the esteemed Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing.

As one of the 100 He-for-She Champions globally, Dr. Habineza brings his leadership and expertise to further promote gender parity and equality in different sectors.

English

Ishyaka rya DGPR-Green Party ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka  mu mujyi wa Kigali.

English

Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR.

Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro cyibanze ku mahame, imigabo n’imigambi by’iri shyaka.

English

Green party yari yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza

Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.

English

Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi bakaza kubahinduka ku munota wa nyuma.

English

Pages