Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.
Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017,DGPR-Green Party yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.
Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR Green Party) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuye n'urundi rwaturutse muri Congo, Madagascar, Kenya, Suede na Denmark rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika), rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y'Igihugu y’urubyiruko rwa Green Party (National youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.
Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw'igihugu ku itariki ya 16/9/2023.
Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa kongere byari byifashe:
Rwandan Politician and Member of Parliament Dr. Frank Habineza has joined the esteemed Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing.
As one of the 100 He-for-She Champions globally, Dr. Habineza brings his leadership and expertise to further promote gender parity and equality in different sectors.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka mu mujyi wa Kigali.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR.
Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro cyibanze ku mahame, imigabo n’imigambi by’iri shyaka.
Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye.
Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi bakaza kubahinduka ku munota wa nyuma.