Abarwanashyaka ba Green Party barishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Abarwanashyaka ba Green Party barishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu

Abarwanashyaka ba Green Party
Abarwanashyaka ba Green Party
Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu kuko bimwe mu byari bibangamiye imibereho y’abanyarwanda bagize uruhare mu kugirango bihinduke ibindi bihabwe umurongo nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Huye bahawe mu rwego rwo kubasobanurira amahame y’ishyaka ryabo, demokarasi, imibereho myiza ya muntu, kurengera ibidukikije bakaba banashyizeho inzego z’abagore n’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuko zitabagaho.

Nkurunziza Emmanuel ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Ati: “Ku ruhande rwanjye ibyo mbona ishyaka ryacu ryagizemo uruhare kugirango bihinduke ni byinshi, ariko icyo nishimiye cyane ni uruhare rwaryo mu iyongerwa ry’umushahara wa mwalimu wongereweho 10%.”

Akomeza avuga ko uretse umushahara, Green Party yakoze ubuvugizi hashyirwaho ihahiro rya mwalimu (Mwalimu Shop) ririmo gushyirwaho hirya no hino mu gihugu n’ubwo ritaragera hose bakaba bizeye ko n’ahandi rizahagera kugirango imibereho ya mwalimu irusheho kuba myiza.

Mugenzi we Nyiraribagiza Marie Chantal, aganira na Rwandanews24 yagarutse ku buvugizi bwa kozwe na Green Party abaturage bakegerezwa amavuriro.

Ati: “Ishyaka ryacu ryakoze ubuvugizi amavuriro y’ibigo Nderabuzima ava ku rwego rw’umurenge ashyirwa ku rwego rw’akagali n’ubwo hari aho ataragera. Nk’ababyeyi tubona ka Poste de Sante cyane kuko nk’umubyeyi utwite hari ubwo yagiraga ikibazo akaba yakurizamo n’urupfu bitewe n’uko Centre de Sante iri kure ntabone ubutabazi bw’ibanze vuba, ariko ubu umubyeyi iyo yumvise atameze neza agana Poste de Sante bakamufasha agahabwa iby’ibanze agataha cyangwa byaba ngombwa akoherezwa ku Kigo Nderabuzima ariko bamuramiye.”

 Ikindi ni uko mu busanzwe abana bakunze kugira ikibazo bakaremba bitunguranye ndetse mu masaha ya nijoro byo bikaba bibi kurushaho, ariko ubu iyo umubyeyi abonye umwana agize ikibazo ngo bimufasha kumugeza kwa muganga mu gihe gito akitabwaho akanahabwa ubutabazi bw’ibanze vuba.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacky, yavuze ko bishimira intabwe bamaze kugeraho kandi ko bakomeje imihigo ku buryo ibyo bifuza ko byahabwa umurogo byose byazashyirwa mu bikorwa bahereye ku byo bakoreye ubuvugizi bigakunda bizeye ko n’ibindi bizakunda.

Ati: “Twishimira cyane ibyo tumaze kugeraho binyuze mu gukora ubuvugizi tugashyikiriza guverinoma ibyo tubona byahabwa umurongo kandi bigakorwa. Urugero ni uko Green Party yakoze ubuvugizi ku mikoreshereze y’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu yishyuraga agategereza ukwezi ngo abone kwivuza. Ibi byatumaga uwishyuye ashobora kurwara akaremba hakaba n’uwakurizamo gupfa bitewe no kubura ubuvuzi kandi yarishyuye. Nyuma y’ubuvugizi twakoze, ubu umuntu arishyura agahita yivuza atagombye gutegereza ukwezi.”

Abarwanashyaka ba Green Party mu karere ka Huye barishimira ibyo ishyaka ryabo ryagezeho

Akomeza avuga ko hari byinshi bakoreye ubuvugizi bigahabwa umurongo, ubu bakaba barimo gukora ubuvugizi kugirango abantu bahembwa umushahara kuvaq ku bihumbi 60.000frws kumanura bazakurirwaho umusoro, aho kuba ibihumbi 30.000frws by’umushahara udakurwaho umusoro. Ibi bafite icyizere ko bizakunda kuko kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuze guhangana, ahubwo ari uguhana ibitekerezo by’ibyo babona byahabwa umurongo neza cyangwa ibyo banenga.

Green Party ifite gahunda yo guhugura abarwanashyaka babo mu gihugu hose, ubu bakaba bamaze guhugura abo mu turere 9.

Source: Abarwanashyaka ba Green Party barishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu – Rwandanews24

Abarwanashyaka ba Green Party
Nkurunziza Emmanuel Huye