Depite Frank Habineza arashima ko bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahagararira abanyarwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Depite Frank Habineza arashima ko bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahagararira abanyarwanda

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza avuga ko kuba ishyaka abereye umuyobozi ryarinjiye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda by’umwihariko mu mutwe wa Sena, ngo bigaragaza ko rimaze gukura kandi akaba ashima ko ngo bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bafite ibitekerezo byiza ndetse ngo bashobora guhagararira abanyarwanda.

Ibi Depite Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo abarwanashyaka b’ishyaka abereye umuyobozi bari mu mahugurwa ajyanye n’itumanaho (Communication) by’umwihariko mu gusuzuma ibyo bakabaye barakoze cyangwa batakoze n’icyo inzego bwite za Leta zabikozeho muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose bahanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Muri iki kiganiro nibwo Depite Frank Habineza uyoboye ishyaka Green Party riherutse guhabwa intebe muri Sena y’u Rwanda yabajijwe isano ibi biha ishyaka ayoboye n’ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda asobanura ko ishyaka rimaze gukura kandi bigaragaza n’imikoranire myiza n’andi mashyaka.

Ati "Ni umusenateri yaratowe, ntabwo yahawe yaratowe, yatowe n’imitwe ya Politiki yose yemewe mu Rwanda, Hon Senateri Mugisha Alexis yatowe ku bwiganze bw’amajwi. Ahagarariye abanyarwanda bose ntabwo ahagarariye ishyaka ariko yatowe mu nteko itora y’imitwe ya politike".

Depite Frank Habineza avuga ko Senateri Mugisha Alexis yatowe mu basenateri babiri bagombaga gutorwa uyu mwaka mu gihe abandi babiri batowe umwaka ushize nkuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ati "Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda itora abasenateri bane, mu mwaka ushize twatowe babiri n’uyu mwaka twatowe babiri, muri uyu mwaka nibwo havuyemo umwe mu bayoboke bacu wa Green Party wabaye umusenateri".

Abajijwe icyo ibi bisobanuye, Depite Frank Habineza ati "Bisobanuye yuko ishyaka ryacu navuga ko rimaze gukura rivuye ku ntambwe rigeze ku yindi ntambwe kandi noneho bisobanuye n’imikoranire myiza kuko ntabwo ari twebwe twamutoye gusa yatowe n’imitwe ya Politiki yose mbese harimo n’umuryango FPR Inkotanyi na wo waramutoye".

Ngo ibi bisobanuye ko bamaze kumva ko n’abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ibitekerezo byiza kandi bashobora guhagararira abanyarwanda, Depite Frank Habineza ati "Bisobanuye ko yuko bamaze kumva yuko n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe na bo bafite ibitekerezo byiza kandi na bo bashobora guhagararira abanyarwanda, ni ikintu tugomba gushimira ari FPR Inkotanyi n’iyindi mitwe ya politke yose yamugiriye icyizere".

Depite Frank Habineza abajijwe niba kuba barinjiye muri Sena y’u Rwanda hari impinduka zigiye kuhagaragara naho nkuko binjiranye amaraso mashya mu mutwe w’Abadepite ubu hakaba habazwa ibibazo bitabazwaga mbere, ati "Turizera yuko nkuko mubivuze ko mu Nteko Ishinga Amategeko ishyaka ryacu ryazanye amaraso mashya, turizera yuko no muri Sena Hon Mugisha Alex azafatanya n’abandi kuzana amaraso mashya muri Sena".

Akomeza ati "Ndetse twabonye yuko harimo n’abandi na bo bafite amaraso mashya nka ba Me Evode Uwizeyimana n’abandi bagiyemo, ndumva bose bazafatanya kugira ngo na Sena na yo ikore neza kurushaho, n’ubundi yakoraga neza ariko turizera yuko bizaba byiza kurushaho amata azabyara ubuki".

Ku wa 24 Nzeri 2020 nibwo Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye abasenateri babiri biyongera ku bandi babiri batowe mu mwaka ushize wa 2019 nkuko amategeko abiteganya, aba bakaba barinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basimbuye abandi babiri bari basoje manda yabo.

Muri aba basenateri babiri baheruka gutorwa n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ni bo batowemo ku bwiganze Mugisha Alexis ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Green Party of Rwanda (DGPR).

Ubwo Hon Mugisha Alexis yatorwaga, hatowe kandi na Mukakarangwa Clotilde wo mu ishyaka rya PDC. Aba basenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro iba igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu bane.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26. Hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego. Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga).

Abandi 4 na bo bashyirwaho mu bihe bitandukanye bikozwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Muri rusange ishyaka Green Party ryinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2018 nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude.

Byari ku nshuro ya mbere amashyaka avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Green Party na PS -Imberakuri abonye amajwi 5% ayaha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mugisha Alexis watorewe kuba Umusenateri nyuma yo gutorwa n’imitwe ya politiki n’amajwi 34]

Muri aya matora yatorewemo umuyoboke wa Green Party Depite Frank Habineza uyiyobora yari ahari

Source: https://umubavu.com/politike/article/Depite-Frank-Habineza-arashima-ko-bigenda-byumvikana-ko-n-abatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-bahagararira-abanyarwanda