Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, Depite Frank Habineza, mu Nteko Nshinga Mategeko, yasabiye abakora umwuga w'ubwarimu ko bashyirirwaho isoko ryihariye (Umwarimu ISOKO) bahahiramo ndetse bakanongerezwa umushahara kuko uwo baherutse kongezwa ntacyo wigeze uzamura kumibereho yabo. Ibi bikozwe byafasha kuzamura Ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ibintu bitatu twasabye:
- Ko Leta yafasha hakajyaho Isoko ryihariye rya mwarimu (Umwarimu ISOKO). Umwarimu nawe akazajya ahaha kuri macye nkuko bimeze ku bashinzwe umutekano (abapolice, abasirikare, n’abenyerondo).
- Kugaburira abana biga bataha, bakababwa n’ibura igikoma cy’ibigori cyangwa ikivanze, saa yine na saa sita (10:00 na 12:00) mbere y’ukwo bataha, ababyeyi nabo bakibigiramo uruhare.
- Twongeye gusaba ko umushahara wa mwarimu wa kwiyongera, kuberako ayongerewo ubushize atigeze yongera ubushobozi bwabo.
----End--