DGPR yagaragaje impamvu yatumye isaba ko hagira igikorwa ngo Umwami Kigeli V ave mu buhungiro | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR yagaragaje impamvu yatumye isaba ko hagira igikorwa ngo Umwami Kigeli V ave mu buhungiro

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party o Rwanda ) ryagaragaje ko Umwami Kigali V Ndahindurwa yakunze kusaba ko ataha mu Rwanda rivuga ko bikunze kugaragarira mu matangazo akunze gushyira ahagaragara buri mwaka bityo akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye iri shyaka risaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora kugira ngo Umwami ave mu buhungiro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena,2016 ,Umuyobozi wa Democratic Green Party , Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ,Umuryango yavuze ko uretse kuba Umwami agaragaza ko ashaka gutaha mu Rwanda ngo mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’impunzi, umwami Kigeli V Ndahindurwa agomba gufashwa na Leta y’u Rwanda kugaruka mu gihugu cye, akanemererwa kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

Dr Frank akomeza avuga ko Umwami ubwe amaze igihe kirekire asaba ko yahata mu Rwanda ati’’ Amaze igihe kirekire asaba gutaha mu Rwanda , bikubiye mu matangazo agenda yohereza nk’umuntu ku giti cye’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Ishyaka ayoboye ritenganya kuzagirana ibiganiro n’Umwami kugira ngo rimwumvishe ko agomba gutaha nk’Umuntu wigeze kuyobora u Rwanda aho gutaha ashaka ubwami ndetse akaba yabahwa ibigenerwa abantu bose bayohoye igihugu igihe yaba avuye mu buhungiro.

Dr.Frank akaba atangaje ibi nyuma y’uko ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi,2016 ishyaka ayoboye ryasabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose bagafasha umwami Kigeli V Ndahindurwa agataha akava mu buhungiro, uyu mwami wa nyuma u Rwanda rwagize akaba yarahirikanywe n’ingoma ya cyami mu mwaka w’1961 ubu akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Source: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dgpr-yagaragaje-impamvu-yatumye-isaba-ko-hagira-igikorwa-ngo-umwami-kigeli-v