DGPR yasabye Guverinoma kurenganura abafungiwe ubusa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR yasabye Guverinoma kurenganura abafungiwe ubusa

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, yasabye Leta gutanga ubutabera ku bantu bafungiye akarengane mu magereza yo mu Rwanda mbere y’uko inama ya CHOGM iterana.

Mu kiganiro yagiranye na Real Talk Channel, Dr Habineza yagarutse ku mpinduka ishyaka rye ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, aho yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa n’ishyaka abereye umuyobozi bikagirira Abanyarwanda umumaro.

Bimwe mu bitekerezo yagarutseho, harimo icyo gukuraho uburyo bw’ibyiciro by’ubudehe mu itangwa rya buruse za kaminuza, gusaba ko umunyarwanda wishyuye mituweri ahita atangira kwivuza, no gukurikirana itangwa ry’imfashanyo leta yageneye abaturage mu bihe bya Covid-19.

Dr. Habineza avuga ko byinshi mu bitekerezo batanze byagiye byumvwa n’abo bireba bimwe bishyirwa mu bikorwa.

Mu byo Ishyaka Green Party yifuza ko byanozwa , harimo no kugerageza gutanga ubutabera ku bantu bari mu magereza y’u Rwanda bavuga ko bafungwe akarengane, bigakorwa mbere y’uko inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi ry’Icyongereza CHOGM iteranira i Kigali mu Rwanda muri Kamena 2021.

Yagize ati”Icyo twifuza ni uko abavuga ko barenganijwe muri gereza zo mu Rwanda bahabwa ubutabera, ibi bikaba mbere yuko inama ya CHOGM iterana. Turasaba Guverinoma kubyigaho."

Depite Habineza kandi yavuze ko n’ubwo ari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bitavuze ko adafite inshingano zo guhuriza hamwe n’indi mitwe ya Poliki mu gushakira hamwe iterambere ry’u Rwanda.

Source: Bwiza.com 

Real Talk Channel Rwanda: https://www.youtube.com/watch?v=yidSgBQYU7w