DGPR yishimira ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yagabanyije umureego yazanye | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR yishimira ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yagabanyije umureego yazanye

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Umuyobozi w’ishyakariharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza avuga ko yishimira kuba gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura kuko uko yatangiye ishyirwa mu bikorwa yumvikanagamo kugereka ibyaha ku batarabikoze kuko abo mu miryango yagize ibibi ikora basabwaga gusaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi babo kandi mu mahame ya Demokarasi bizwi ko icyaha ari gatozi ku wagikoze ari na we uba ukwiye kukiryozwa.

Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye n’uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze byinshi kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Avuga ko ishyaka rye ribarizwamo abantu bose nta vangura nk’uko bisabwa n’amahame agenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

Amashyaka asabwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, nka DPGR mukora iki?

Habineza: “Amategeko y’u Rwanda ateganya ko imitwe ya Politiki itagomba gushingira ku moko cyangwa ikindi cyatanya Abanyarwanda, dushinga ishyaka ni byo twabanje kwibandaho, ntitwashingiye ku bwoko, ishyaka ryacu rihuje Abanyarwanda bose batandukanye.”

Ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’ rikunze kumvikana rinenga zimwe muri gahunda za Leta riba rivuga ko zinyuranyije n’amahame ya Demokarasi cyangwa ibyo Abanyarwanda bakeneye nko kuba mu mwaka ushize ryarareze Leta ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ( urubanza iri shyaka ryaratsinzwe).

Habineza uyobora iri shyaka avuga ko mu byo banenga Leta birinda kujya mu by’amoko, ati “Twebwe turi ishyaka ritavuga rumwe na Leta iriho, ariko ibyo tunenga Leta twirinda kujya mu bintu by’amoko cyangwa ibindi byatuma abantu bongera gutemana cyangwa ibindi byagarura Jenoside.”

Dr Habineza wagarutse kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, avuga ko intego z’iyi gahunda zari zihabanye n’uburyo yashyirwaga mu bikorwa ubwo yatangizwaga kuko ngo yasabaga abo mu miryango yishe abantu muri Jenoside, abasahuye cyangwa bangije iby’abandi gusaba imbabazi.

Ati “Twe tumva ko icyaha ari gatozi, umuntu wakoze icyaha agomba gusaba imbabazi uwo yagikoreye, atari ukuvuga ngo umuntu afata ibyaha by’umubyeyi we, niba papa cyangwa mama wawe yarakoze ibyaha biramureba.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda igitangira bahise bandikikira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bagaragaza uburyo bwabo bumva ko iyi gahunda ikwiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Twavugaga ko abahoze muri Leta bo bashobora gusaba imbabazi mu izina rya leta yabo yakoze ibyaha, tugaragaza ko ingoma ya cyami na yo Umwami Kigeli aracyahari, nawe yasaba imbabazi mu izina ry’ingoma zose kuko na zo hari amakosa y’ubuyobozi zakoze yaduteje n’ibibazo turimo.” 

Habineza utsindagira ko ishyaka rye ryubahiriza politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge, agira ati “ Nta gahunda zihembera ingengabitekerezo tugira ndetse nta n’imitwe ishyigikiye ingengabitekerezo dukorana na yo.”

Yishimira kuba ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura

Umuseke: Ko ‘Ndi Umunyarwanda’ bagaragaza uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda, aho kuyinenga ntimwariho migiza nkana?

Habineza: “Oya, ibyo twamaganye twarabyamaganye kandi turabona ko habayeho impinduka kuko uko batangiye bavuga ngo Abahutu bose bahaguruke basabe imbabazi byagiye bigabanuka, wabonye ko umurego byatangiriyeho wagabanutse.”

Dr Frank Habineza avuga ko mu rwego rwo kwirinda amacakubiri mu ishyaka ayoboye, bashyizeho komite nkemurampaka ikurikiranira hafi niba hari impaka mu barwanashyaka no mu bayobozi ikaba yabunga, mu gihe binaniranye bakitabaza izindi nzego zibishinzwe mu gihugu.

Source: http://www.umuseke.rw/f-habineza-ngo-yishimira-ko-ndi-umunyarwanda-yagabanyije-umureego-yazanye.html

Dr.Frank Habineza