Dr Habineza asanga nta mpamvu yo kwirukana shishi itabona Human Rights Watch | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Habineza asanga nta mpamvu yo kwirukana shishi itabona Human Rights Watch

Dr Frank Habineza wari umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu akaza gutsindwa, asanga nta mpamvu y’uko u Rwanda na Human Rights Watch (HRW) baca umubano ahubwo ko bombi bagakwiye kuganira bakanoza ibyo batuvugaho rumwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro imitwe ya Politiki yo mu Rwanda yagiranye n’itangazamakuru kuwa 24 Ukwakira 2017.Abahagarariye imitwe ya Politiki mu Rwanda batanze ikiganiro cyari kigamije kugaragaza ibyo ’aya mashyaka ateganya gufasha ishyaka riri ku butegetsi ari naryo ryatsinze amatora ya Perezida yabaye muri Kanama uyu mwaka’.

Tariki 13 Nyakanga "HRW" yatangaje raporo y’amapaji 40 ifite umutwe ugira uti "All Thieves Must Be Killed’: Extrajudicial Executions in Western Rwanda” , bivuze ko mu Rwanda hari itegeko ryo kwica abajura binyuranije n’amahame y’ubutabera.

Muri iyi raporo, HRW yatangaje ko hari abantu bafunzwe abandi bakicwa ndetse inatangaza amazina y’abishwe. Yatangaje ifoto ikubiyemo amafoto y’abantu 43 yavugaga ko bishwe na Polisi bamwe barashwe abandi bazize gukubitwa, abandi bakaburirwa irengero, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Nyuma y’iminsi micye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yasohoye raporo ivuguruza iya HRW, yabitangaje mu bushakashatsi yashyize ahagaragara kwa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017.

Iyi komisiyo yavuze ko ibyatangajwe na HRW ari ibinyoma ndetse ko benshi bavugwa muri iyi raporo ari bazima bari no mu miryango yabo. Yavuze n’abapfuye nk’uko bivugwa ngo basanze barishwe n’imfu zisanzwe aho kuba barishwe n’inzego z’umutekano nkuko HRW yari yabigarutseho muri raporo yayo.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje akababaro n’uburakari batewe ba raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) bavuga ko HRW ikwiye kwirukanwa nk’uko BBC yirukanwe mu Rwanda kubera raporo zibeshyera u Rwanda.

Iki gitekerezo ariko, Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yacyamaganiye kure avuga ko kwirukana HRW atariwo muti w’ikibazo.

Yagize ati “Twebwe uko tubibona hari ibyo bariya (HRW) bandika biba ari ukuri kuko natwe hari byinshi batuvugira tuba tubona twagakwiye kubivuga ariko tukabura uburyo ariko hari ibindi bakora nko kuvuga ngo umuntu yarapfuye kandi ariho ibyo natwe bidutera kwibaza, ariko icyo tudashyigikiye ni ukumva ko uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wakwirukanwa mu Rwanda, ahubwo ababishinzwe mu Rwanda hari inteko ibishinzwe yakwicarana nabo bakaganira bagakemura ibibazo”

Yungamo ati “......komisiyo y’uburenzira bwa muntu hano mu Rwanda ifite raporo yayo, bicarane na Human Rights Watch bagaragaze bati dore hano mwarabeshye noneho baganire bakemure ibyo bibazo ariko umuti si ukuvuga ngo babirukane ntibazagaruke ku butaka bw’u Rwanda, ntabwo twaba dukemuye ibibazo ahubwo ibibazo byasigara ahubwo tubikemure tubicishije mu muco wo kwihanganirana n’umuco w’ibiganiro.”

Source:http://mobile.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-habineza-asanga-nta-mpamvu-yo-kwirukana-shishi-itabona-human-rights-watch