EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u #Rwanda imidali | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u #Rwanda imidali

Imikino ya EALA Games yahurizaga mu Rwanda Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasojwe isiga u Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu makipe yitwaye neza.

Iyi mikino yakinwaga ku ncuro yayo ya 13, yaberaga mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 Ukuboza. Yari igamije ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo hagati y’abagize inteko ishinga amategeko zigize EAC.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ni yo yegukanye imidari myinshi, nyuma yo kwitwara neza mu mikino irimo umupira w’amaguru na Basketball yatanzemo isomo rya ruhago.

Iri rushanwa ryasize Uganda yegukanye imidali 28, irimo 16 ya zahabu, irindwi ya Silver ndetse n’itanu ya Bronze. Tanzania yasoje ku mwanya wa kabiri n’imidali 16, irimo itandatu ya zahabu, icyenda ya Silver ndetse n’umwe wa Bronze. Ku mwanya wa gatatu haje Kenya yatwaye imidali 14, irimo ibiri ya zahabu, umwe wa Silver ndetse n’irindwi ya Bronze.

U Rwanda rwegukanye imidali itandatu, irimo ibiri ya zahabu, itatu ya Silver ndetse n’umwe wa Bronze. Imidali ya zahabu u Rwanda rwatwaye irimo uwatwawe na Depite Mukabalisa Germaine wabaye uwa mbere mu gusiganwa ku maguru muri metero 400 na Hon. Rwaka Pierre wabaye uwa mbere muri Darts.

Mu midali ya Silver u Rwanda rwatwaye kandi harimo uwatwawe na Depite Frank Habineza, nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa Golf by’umwihariko mu bizwi nka ’Nearest to the Pin’ mu cyiciro cy’abagabo. Depite Habineza na bagenzi be kandi bahawe umudali wa Bronze muri Golf nyuma yo kuba ikipe ya gatatu yitwaye neza.

Inteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo yasoje ku mwanya wa gatanu, nyuma yo kwegukana imidali 12. Irimo umwe wa zahabu, itatu ya Silver n’umunani ya Bronze.

U Burundi bwegukanye umudali umwe rukumbi wa Argent ni bwo bwasoje ku mwanya wa nyuma, inyuma y’inteko ishinga amategeko ya EALA yegukanye imidali ibiri.

Source: EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u Rwanda imidali, u Burundi (...) - Bwiza.com